Gisagara: Umuyaga wasenye inzu 59 z’abaturage

Gisagara: Umuyaga wasenye inzu 59 z’abaturage

Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022, yasenye inzu 59 z’abaturage mu mirenge ya Save, Ndora na Kibirizi mu Karere ka Gisagara.

Amakuru yabanje kumenyekana ikimara kugwa yagaragazaga ko uwo muyaga wasambuye ibyumba by’amashuri 11 n’igikoni by’Urwunge rw’Amashuri rwa Munazi mu Murenge wa Save, abana batatu barakomereka ariko mu buryo bworoheje.

Kuri uyu wa Kane hakozwe ibarura hagaragara ko hangiritse inzu 59 z’abaturage n’ibikoresho bitandukanye ndetse n’imyaka ihinze mu mirima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yabwiye IGIHE bamaze kubarura inzu zangiritse ariko bagikomeje.

Ati “Inzu zose ni 59 z’imiryango 39. Habayeho ubutabazi bw’ibanze bwo kubaha ibikoresho bitandukanye kandi bacumbitse mu baturanyi.”

Bimwe mu bikoresho babahaye harimo ibiringiti, amasabune n’ibindi bitandukanye.

Abanyeshuri biga ku ishuri ryasambutse mu Rwunge rw’Amashuri rwa Munazi bafashijwe kubona aho kwigira ku ishuri rindi riri hafi aho, bahabwa n’ubufasha bw’ibikoresho nk’amakayi n’amakaramu.

Yabijeje ko hari kurebwa uburyo iryo shuri naryo ryasanwa vuba kugira ngo abana bakomeze kwiga neza.

ivomo' igihe.com