Rwatubyaye Abdul yemejwe ku mugaragaro nka Kapiteni mushya wa Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul yemejwe ku mugaragaro nka Kapiteni mushya wa Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi uzayifasha kuyobora abandi mu Kibuga ariwe Rwatubyaye Abdul mu gihe cy’umwaka utaha w’imikino wa 2022-2023.

Mu kiganiro Rayon Sports yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2022, nibwo hagaragajwe kapiteni mushya w’iyi kipe.

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko iyi kipe ikwiriye kapiteni nka Rwatubyaye kuko agaragaza ubushobozi budasanzwe bwo kuba yabikora.

Yagize ati “Mu minsi mike maranye na Rwatubyaye yanyeretse ko ari umuyobozi mwiza wazamfasha kuyobora bagenzi be mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2022-2023. Ni iby’agaciro kumugira nk’umukinnyi mukuru ndetse uyobora bagenzi be.”

Rwatubyaye na we yashimiye umutoza ku bw’icyizere yamugiriye cyo kongera kumuha igitambaro cy’ubukapiteni. Yavuze ko atari akazi koroshye ariko katazamugora kuko atari bishya kuri we.

Yagize ati “Ndashimira umutoza ariko nta gishya ngiye gukora kuko umurimo nk’uyu ndawumenyereye. Icya mbere ni ukugirana ubufatanye n’abakinnyi bose, abayobozi ndetse n’abatoza. Urebye byose tubihurijeho kuko intego twese ni imwe, ni intsinzi. Nitubigenza gutyo nta kabuza tuzabigeraho.”

Uyu myugariro Rwatubyaye Abdul ahawe umurimo w’ubu kapiteni amaze igihe gito asinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.