Abakoresha Mutuelle de Santé bagiye kujya bemererwa guhindurirwa impyiko

Abakoresha Mutuelle de Santé bagiye kujya bemererwa guhindurirwa impyiko

Guhindura impyiko ni serivisi yaboneka hanze y’u Rwanda mu myaka mike ishize. Nyuma y’igihe gito imaze itangirwa imbere mu gihugu, abantu bazirwaye bagiye kujya bahabwa iyi serivisi, ku buryo ikiguzi cyayo kizajya cyishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Santé’.

Imibare ihari igaragaza ko ku ya 28 Mutarama 2024, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, KFH, byari bimaze guhindurira abantu 18 barwaye impyiko, serivisi yatangiye kuhatangirwa muri Gicurasi 2023.

Umuyobozi w’Ishami rya Mituweli muri RSSB, Alexis Rulisa, yabwiye The New Times, ko abakenera iyi serivisi ubu bari kuba bayishyura bakoresheje Mutuelle de Santé ku bitaro bya KFH kuva igihe yatangiwe mu gihugu, ariko ko aba mbere bahinduriwe impyiko, ku nkunga ya fondasiyo y’ibi bitaro ‘KFHR Foundation’.

Rulisa, yavuze ko ku bandi bazakenera guhindurirwa impyiko, bazajya bishyura iyi serivisi hakoreshejwe ubwishingizi bwa RSSB, burimo RAMA, MMI, ndetse na Mutuelle de Santé.

Ati “Serivisi yo guhindurirwa impyiko izajya itangwa kuri Mutuelle de Santé.”

Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, baherutse kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma iri kureba uko haboneka inkunga, kugira ngo gahunda yo kongera serivisi zo kwa muganga ziboneka kuri Mutuelle de Santé, itazapfa cyangwa ngo igende biguru ntege.

Bavuze ko iyi gahunda yo kongera izi serivisi inareba zimwe ziba zihenze cyane zirimo izo guhindurirwa impyiko, ubuvuzi bwa kanseri, ndetse no korohereza abantu bafite ubumuga kubona insimburangingo, gahunda iteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu buryo bweruye mu 2025.

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, Louise Kanyonga, yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko kongera izi serivisi zose zikajya ziboneka kuri Mutuelle de Santé, bishobora gutuma habaho igihombo cya miliyari 17 Frw mu myaka itatu yakurikira, mu gihe hatabonetse andi mafaranga yateganyirijwe iyi gahunda.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibi byaba Kanyonga, yatangaje ko ubu RSSB, iri gukorana n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo hashakishwe inkunga mu mabanki n’ibindi bigo by’ubwishingizi yo gushyigikira iyi gahunda.

iVOMO:Inkuru ya Igihe.com