Minisante yashyize umucyo ku bavuga ko bize ubuganga bangiwe kwinjira mu mwuga

Minisante yashyize umucyo ku bavuga ko bize ubuganga bangiwe kwinjira mu mwuga

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yatangaje ko kugeza ubu hari abize ubuvuzi baba abaganga, abaforomo, ababyaza n’abandi barenga 200 biganjemo abize mu bihugu by’ibituranyi bataremererwa kujya mu mwuga ku bw’ibibazo bitandukanye birimo n’abagaragaje ko bafite impamyabumenyi z’ubuvuzi kandi batarabwize.

Ni amakuru yatanzwe n’Umuvugizi wa Minisante, Julien Mahoro Niyingabira, aho yasubizaga Umunyamakuru witwa Hakuzwumuremyi Joseph wagaragaje ko hari amakuru y’abize ubuvuzi bataremererwa kujya mu mwuga mu gihe hari abajyanama b’ubuzima bavura kandi barahawe amahugurwa gusa.

Uyu munyamakuru yagaragaje ko amakuru ava muri bamwe mu bize ubuganga avuga ko mu midugudu y’u Rwanda hatabuzemo nibura abagera ku bihumbi bitandatu bicaranye impamyabumenyi.

Yavuze ko abo bize ubuvuzi bavanye muri za kaminuza zitandukanye ariko batemerewe kuvura mu gihe "abaturanyi babo batize bahawe amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima yonyine ubu bo bavura abandi bicaye".

Hakuzwumuremyi yavuze ko impamvu y’ibyo byose ari uko nyuma y’ibizamini bya za kaminuza, hazamo n’ibindi by’Inama Nkuru y’Abaganga ababitsinzwe ntibemererwe kwinjira mu mwuga.

Yibaza niba ibyo bibazo bitahabwa umurongo hakarebwa imikorere y’iyo Nama Nkuru y’Abaganga n’ibibazo bimwe na bimwe bivugwamo bikabonerwa umuti, "hakarebwa niba nta ruswa n’imitangire idahwitse y’ibizamini bibamo cyangwa abafite inyungu z’umwijima mu gutsindisha ababikora".

Hakuzwumuremyi kandi yasabye ko niba ibyo bizamini bitangwa n’Inama Nkuru y’Abaganga bitahuzwa n’ibya kaminuza uwize arangije akabona impamyabumenyi ahita ajya mu kazi, n’ibindi bijyanye no gukemura ibyo bibazo.

Mu kumusubiza Umuvugizi wa Minisante, Julien Mahoro Niyingabira, yagaragaje ko hari abanyeshuri 200 bataratangira uwo mwuga barimo abakoze ibizamini by’urugaga [rw’abaganga] bakabitsindwa, bagomba kubisubiramo cyane ko bikorwa buri mezi atatu.

Niyingabira yagaragaje ko hari n’abandi bagaragaje impamyabumenyi bakuye mu mashuri atemerewe kwigisha ubuvuzi, abagaragaje impamyabushobozi kandi batarize ubuvuzi n’abandi.

Ati "Hari n’abavuga ko bize mu mashuri yo hanze ariko isuzuma ryakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za kaminuza, HEC n’izindi nzego bikagaragara ko batigeze bambuka imipaka kandi ingero zirahari."

Icyakora Niyingabira yavuze ko hari abujuje ibisabwa batinda kubona ibyangombwa byo kujya mu mwuga, akagaragaza ko Minisante ifatanyije na HEC bagiye gukorana hakarebwa uko byakoroshywa ariko harebwa ko abajya mu mwuga babikwiriye ku nyungu z’umurwayi.

Ku kibazo Hakuzwumuremyi yagaragaje "cy’abajyanama b’ubuzima bavura [abize ubuganga] bicaye", Niyingabira yagaragaje ko iyo gahunda ifite ibyo ishinzwe n’aho igarukira mu buvuzi bw’ibanze.

Yavuze ko ari "gahunda yuzuzanya neza n’inshingano z’abakora kwa muganga mu bigo nderabuzima no mu mavuriro mato", agaragaza ko ubu u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kwigisha umubare munini w’abaganga, ariko hanazirikanwa no gusigasira no kuzamura ireme rya serivisi zitangirwa kwa muganga.

Ikibazo cy’abafite impamyabumenyi zitajyanye n’ubumenyi bw’ibyo bize gikomeje gufata indi ntera aho nka HEC iherutse gutangaza ko mu bushakashatsi yakoreye ku bantu 1000 bayisabye ibyangombwa bigaragaza ko amasomo bize hanze y’u Rwanda ahuye na gahunda z’imyigishirize yo mu Rwanda bizwi nka ‘équivalence’, abagera ku 10% ari bo bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi.

Ivomo:igihe.com