Twagirayezu yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe Isanzure

Twagirayezu yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe Isanzure

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard, yatorewe kuba Visi Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku Isanzure (International Astronautical Federation: IAF).

Twagirayezu yatorewe uwo mwanya mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’isanzure iri kubera i Sydney muri Australia.

IAF yashinzwe mu 1951 nk’urwego rwo gukorera ubuvugizi ibigo bishinzwe isanzure mu bihugu bitadukanye, hagamijwe guteza imbere uru rwego.

Ni urwego kandi rugamije guhuriza hamwe ibyo bigo n’inganda, ibigo by’ubushakashatsi, kaminuza n’abandi hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’isanzure.

Uyu muyobozi azungiriza Perezida wa IAF, Clay Mowry, wagiye kuri uyu mwanya mu 2022. Mowry ni umugabo ufite inararibonye ry’imyaka irenga 25.

Twagirayezu ni umwe muri bane batowe kuri uyu mwanya wa Visi Perezida. Mu bandi harimo Perezida w’Urwego rwa Turikiya rushinzwe Ibijyanye n’Isanzure, Yusuf Kirac.

Harimo kandi na Nikol Koleva, usanzwe ari umuyobozi shingwabikorwa wa Space Generation Advisory Council yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Michael López-Alegría, usanzwe ari umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no kujya mu isanzure muri Axiom Space y’i Houston, muri Leta ya Texas muri Amerika. Bose bazamara kuri iyi myanya imyaka itatu.

INKURU ya igihe.com

Twagirayezu yiyunze ku banyafurika mbarwa bayoboye IAF ku mwanya wa Visi Perezida. Mu 2017 Dr Valanathan Munsami wayoboye Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe Ibijyanye n’Isanzure yahawe uyu mwanya ashinzwe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ubu Dr Valanathan Munsami ni umuyobozi w’Urwego rwa Arabie Saoudite rushinzwe Ibijyanye n’Isanzure. Uherutse ni Asanda Ntisana usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe iby’isanzure mu Rwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe Ibijyanye n’Isanzure

Gutora Twagirayezu biha u Rwanda ijambo rikomeye mu bijyanye n’isanzure no guteza imbere ubushakashatsi burishingiyeho mu guteza imbere inzego zitandukanye hashingiwe ku makuru yavanyweyo.

Twagirayezu yabaye Minisitiri w’u Burezi muri Kanama 2023 kugera muri Nzeri 2024 asimbuye Dr. Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n’ihererekanywa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST.

Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w’umuhuzabikorwa w’ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Ukwakira 2013.

Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n’Ubutabire.

Kuva 2008 kugeza 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by’umwihariko mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical/Electronics Engineering).

Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo ayikuramo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri.