Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yageze mu Rwanda

Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yageze mu Rwanda

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi aho mu bimugenza harimo gushyira umukono ku masezerano mashya ajyanye n’abimukira iki gihugu gishaka ko azakurikizwa boherezwa mu Rwanda.

Iyi ntumwa yoherejwe na Guverinoma y’u Bwongereza yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023.

Uruzinduko rwa Minisitiri James Cleverly i Kigali rwitezweho kuba intambwe ya nyuma y’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’Ubufatanye mu iterambere ry’Abimukira n’Ubukungu, MEDP treaty [Migration and Economic Development Partnership].

Yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo ndetse anasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside.

Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka.

Minisitiri James Cleverly araza kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’abandi bayobozi batandukanye.

U Rwanda n’u Bwongereza bifitanye amasezerano yo kwakira abimukira, aho u Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda mu myiteguro izatuma abinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko barwoherezwamo, dosiye zabo zigasuzumwa ariho bari.

Amasezerano kandi agena ko ababishaka bazafashwa gutangira ubuzima mu Rwanda.

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ruherutse gufata umwanzuro witambika ayo masezerano ruvuga ko mu Rwanda hadatekanye, mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yo yabinyomoje ikagaragaza ko izakora ibishoboka byose ayo masezerano akajya mu bikorwa.