U Rwanda rugiye Kwita Izina abana b’Ingagi 23

U Rwanda rugiye Kwita Izina abana b’Ingagi 23

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere,RDB, cyatangaje umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 23 ugiye kubera mu Kinigi  mu karere ka Musanze ku nshuro ya 19.

Abana b’ingagi 23 bagiye guhabwa amazina

Ni umuhango biteganyijwe ko uzaba kuwa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, uzitabirwa n’abantu batandukanye.

Abana b’ingagi bazitwa amazina ni abavutse mu mezi 12 ashize.
RDB ivuga ko kuva mu 2005 uyu muhango utangiye, abana b’ingagi 374 aribo bamaze guhabwa amazina.
Ivuga ko muri uyu mwaka umusaruro wavuye mu bukerarugendo ari miliyoni 247 z’amadolari wiyongereye ku kigero cya 56% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022 kuko yari miliyoni 158 z’amadolari.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Kamanzi, avuga ko bishimira umusaruro umaze kuva mu bukerarugendo bijyana no guhindura imibereho y’abaturage.
Ati “Twishimiye gusubira mu Kinigi ku nshuro ya 19 Kwita Izina. Uyu mwaka turishimira ibyavuye mu bukerarugendo n’imbaraga zakoreshejwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko ingagi zo mu misozi .”
Kamanzi Clare ashimangira ko umwaka wa 2022 wabaye mwiza ku bukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi ndetse yizeye ko uyu mwaka bizarushaho kuba byiza n’abaturage bikabagirira akamaro.
RDB ivuga ko nibura miliyari 10 Frw zakoreshejwe mu kwita ku mibereho y’imiryango irenga 1000 ituriye pariki y’Akagera, Nyungwe ,Ibirunga ,Gishwati Mukura, mu mishinga itandukanye.
Biteganyijwe kandi ko RDB izamurika indi  imishinga ibiri mu Murenge wa Muganza no mu karere ka Nyaruguru ijyanye no gufata neza imbuto y’ibirayi ndetse n’ujyanye no kubaka ibitaro by’ababyey i(aho abayeyi babyarira).
SOURCE: UMUSEKE.RW