Ruhango : Itsinda ry’abanyamakuru ryaremeye abaturage babiri batishoboye

Ruhango : Itsinda  ry’abanyamakuru ryaremeye  abaturage  babiri batishoboye

Kuri uyu  wa  kabiri  tariki  ya  18 Nyakanga  itsinda  ry’abanyamakuru  bakorera  mu ntara  y’amajyepfo  ryafashije abaturage  babiri  batishoboye  bo  mu karere  ka  Ruhango, mu murenge  wa Ruhango, umwe ahabwa  inka  mu gihe  undi  yahawe  igishoro  ndetse  n’ibyo  kurya.

Sendakize  Joseph warokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi  mu 1994 utuye  mu mudugudu wa Kabambati , mu kagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango wagabiwe inka yavuze ko yishimiye kuba yagabiwe inka , kuko yahoraga ayifuza kubera ubukene akabura uko ayigura.

Yagize ati’’Ndishimye cyane  kubona abanyamakuru  bangabiye inka ntabwo nahoraga nyifuza  ariko nkabura amikoro yo kuyigura, ubu rero  ngiye guhinga neze mbone ibiryo bihagije byo gutunga umuryango wanjye, kuko mbonye ifumbire  si nibyo gusa  nzanywa amata n’abana bayanywe, ndetse n’abaturanyi kandi nk’uko nanjye ngabiwe inka, nzitura n’abandi borore’’.

Nyiramana  Jeannine  ni umuturage  utishoboye  ufite ubumuga ucumbitse mu mudugudu wa Kigabiro ,akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, nawe yahawe inkunga  y’amafaranga  ibihumbi 50 yo kongera igishoro cy’ibihumbi 5 afite , kuko yacuruzaga inyanya.

Mu gahinda kenshi  n’ikiniga  cyinshi yagize ati’’Ntabwo ntuye  ndacumbitse  umugabo  yarantaye antana  abana 3 birangora cyane kubabonera ibyo kurya , ubundi  barya rimwe ku munsi ku manywa cyangwa  nijoro bitewe n’ubushobozi  nabonye, hagira uwambonera umwambaro akampa.  Nishimiye ubufasha mbonye buzamfasha kuzamura imikorere.’’

Ku ruhande  rw’abanyamakuru  bakorera  mu ntara  y’Amajyepfo, Muhizi  Elysée uhagarariye  iri tsinda  ry’abanyamakuru  asobanura ko iki gitekerezo cyo gufasha abaturage ku kuba nk’uko abanyamakuru basanzwe ari abafatanyabikorwa ari nayo mpamvu batekereje gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye.

Ku ruhande  rw’akarere  ka  Ruhango  Mukangenzi  Alphonsine  umuyobozi  wungirije  ushinzwe  imibereho myiza, avuga  ko  abanyamakuru  basanzwe  ari  abafatanyabikorwa  ariko  aribwo  bwa mbere  babonye  babafasha mu bikorwa  nk’ibi  biteza  imbere  abaturage.

Yagize ati’’Byadutunguye cyane abanyamakuru dusanzwe dufatanya ariko mu buryo bwo gukora inkuru ariko dushimishijwe no kuba binjiye mu mihigo y’akarere, kuko koroza inka abaturage biri mu mihigo y’akarere ubu rero abanyamakuru nabo binjiye mu mihigo y’akarere, kandi kugabira inka ni umuco mwiza twatojwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika’’.

Iki gikorwa  cyo  gufasha  aba  baturage  batishoboye  kikaba cyaratwaye  asaga ibihumbi 500.

Sendakize Joseph warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagabiwe inka n'itsinda ry'abanyamakuru bakorera mu ntara y'amajyepfo

Nyiramana Jeannine ufite ubumuga  yahawe inkunga y'ibiribwa  n'ibihumbi 50 azamufasha gukora ubucuruzi buciriritse