Batandatu basezerewe mu Amavubi U15 yitegura CECAFA kubera kubeshya imyaka

Batandatu basezerewe mu Amavubi U15 yitegura CECAFA kubera kubeshya imyaka

kipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 iri kwitegura CECAFA izabera muri Uganda, yasezereye abakinnyi batandatu nyuma yo gusanga barabeshye imyaka.

Amavubi U-15 yatangiye umwiherero ku wa Mbere w’iki cyumweru, yitegura iri rushanwa rizabera i Kampala tariki 4-18 Ugushyingo 2023.

Amakuru IGIHE yamenye, yemejwe n’umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), avuga ko hari abakinnyi batandatu basezerewe kubera kubeshya imyaka.

Yavuze ko hari abo byagaragaye ko bafite umwirondoro urenze umwe ndetse hari n’abafite itatu iriho imyaka itandatukanye.

Umutoza Habimana Sosthène ‘Lumumba’ yari yahamagaye abakinnyi 23 barimo batatu bitabiriye "Bayern Youth Cup’ mu Budage.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo 2023.

Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 15 iri kwitegura CECAFA izabera muri Uganda

IVOMO: INKURU YA IGIHE .COM