Nyamasheke: Imvura ivanze n'urubura yahitanye umuntu umwe yangiza n'imyaka

Nyamasheke: Imvura ivanze n'urubura yahitanye umuntu umwe yangiza n'imyaka

Kuri uyu wa kane  tariki ya 21 Nzeri 2023,mu masaha ya saa sita (12h00) z'amanywa, imvura ivanze n'urubura mu yaguye  murenge wa Bushekeri mu kagali ka Buvungira maze ihitana umugore w'imyaka mirongo ine n'itatu (43)witwa Nyirantezimana Béatrice.

Iyi mvura yangirije imyaka irimo urutoki,  icyayi  n'ibindi.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke w'agategenyo
Muhayeyezu  Joseph Desire aganira n' Umuseke.rw yahamije iby' iyi mvura .

Agira ati:" Iyi mvura yaguye ivanze n'urubura yibasira umurenge wa Bushekeri gusa  mu kagali ka Buvungira cyane cyane imidugudu ya Gasebeya , Mujabagiro , Gisakura na Bikamba. Ikaba yateye urupfu rw'umugore w'imyaka 43 wari agiye kuzitura ihene aho yari yaziziritse,  agwa mu mugezi amazi aramutwara."

Uyu muyobozi w'aka karere yakomeje yihanganisha umuryango wabuze umubyeyi, atanga n'ubutumwa ku baturage muri rusange abasaba kwitwararika muri ibi bihe by'imvura.

Ati:"Turihanganisha umuryango wabuze umubyeyi,  tukanatanga ubutumwa ko abaturage bakwiriye kwitwararika muri ibi bihe turimo by'imvura nyinshi, birinda kugenda imvura iri kugwa, kuko inkuba ishobora kubakubita ndetse birinda no gukandagira mu migezi ."

Ubuyobozi buracyabarura ibyangijwe n'iyi mvura.

Umurenge wa Bushekeri ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke,  ikaba ikora kuri Pariki ya Nyungwe iheruka kugirwa kimwe mu byanya nyarwanda by'amateka na UNESCO ,  ukaba ukora no ku kiyaga cya Kivu.

 Nsengumuremyi Emmanuel heza.rw/
  i  Nyamasheke