Muhanga:Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uko guhuza ubutaka byafasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Muhanga:Minisitiri  Mukeshimana  yagaragaje  uko  guhuza  ubutaka  byafasha abahinzi  guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ubwo hizihizwaga  umunsi  mpuzamahanga  w’ibiribwa , Minisitiri  w’ubuhinzi  n’ubworozi Dr  Mukeshimana  Gerardine , yagaragarije  abahinzi  bo mu karere  ka  Muhanga  amahirwe  n’inyungu  abahinzi  bahuje  ubutaka   bafite, harimo  no gufashwa  guhangana  n’imihindagurikire  y’ikirere.

Dr Mukeshimana  yavuze  ko  imihindagurikire  y’ikirere  irimo kugenda  ikomera,  cyane  cyane  mu  gace  k’Afurika  u Rwanda  rurimo, ndetse  no mu Rwanda  ikaba ihari . Mu guhangana n’iyi mihindagurikire  ngo hari ingamba  zafashwe harimo  ko  ahari amazi  abahinzi  bashobora  kuvomerera, ikindi  ngo  Leta  yashyizeho  gahunda yo  gutanga  ifumbire  ku buntu  ku bantu  bahuje  ubutaka,  kandi  bakaba  bahinga I musozi ndetse  hanaboneka  amazi  yo kuvomerera.

Ati’’ Kuko tuzi ko i musozi  hadashobora  kwera  neza, Leta  y’u Rwanda yashyizeho  gahunda  yo  gutanga ifumbire  ku buntu  ubu mu Gihugu hose  harimo harashyirwaho imiganda, kugira  ngo abatu  bahinga ku buso  buhuje  bafashwe guteramo ifumbire. Hari ifumbire  ya DAP ishyirwa  mu bishyimbo  na urea ishyirwa mu bigori , hari iyo baba barashyizemo batera ariko hari n’iyo babagaza,ubwo rero barimo gufashwa kuyishyiramo ku buntu , inyungu  yabyo ni ukugira ngo  bidufashe  kubona  umusaruro nubwo haba harabayeho ihindagurika  ry’ibihe’’.

Akomeza agira ati’’Icya kabiri aho  bahinga  ibirayi  cyane cyane  mu burengerazuba, muri Nyaruguru na Nyamagabe  aho  badakunze  kugira  ibibazo by’amapfa naho Leta  yagabanyije igiciro cy’ifumbire  ya NPK. Ibyo  byose  ni ukugira ngo tugerageze tubone  umusaruro mwinshi  ahantu hahinze, turwanye  amapfa’’.

Minisitiri  w’ubuhinzi  kandi yakomeje  agaragaza  uburyo kudahuza  ubutaka  ari igihombo  ku bahinzi,iyo abahinzi bahinga  ku buso bunini gahunda  za Leta  ni aho ngaho zijya , kuko  batagenda bagera kuri buri rugo ngo bafashwe.

Ati’’ Aho byageze  abahinzi  bahuje  ubutaka bagiye biteza imbere. Hari umushinga dufite  wo kuhira  ku buso  butoya nka hegitari eshanu, tugakoresha imirasire y’izuba  , iyo abaturage  bahuje ubutaka biroroha tubaha imirasire y’izuba, tukabaha amatiyo  ndetse  na ziriya damu z’amazi(dams). Muzabibona  za Gisagara, Ruhango na Nyagatare . Guhuza ubutaka rero  birimo  ubwunganizi  butabarika abahinzi batabikora  baba bihemukira.’’

Bamwe  mu batuye  mu murenge  wa Rongi muri aka karere, bavuga  ko guhuza  ubutaka  ari byiza  ariko ngo imyumvire  y’abahinzi  iracyari kure abantu ntibarabyumva  neza.

Nteziyaremye  Bonifasi umwe mu bhatuye, avuga  ko  guhuza  ubutaka  babibona ku bantu  baba  muri koperative  gusa. Ati’’ Guhuza ubutaka  turabyumva  ariko twumva bikorwa  n’abantu bari muri koperative  gusa,buri  wese agenda  ahinga ubutaka bwe’’.

Mu bindi Minisiteri y’ubuhinzi  yagaragaje nk’ibyiza  byo guhuza  ubutaka , nuko  iyo  abahinzi bahuje ubutaka  bahinduka  koperative, iyo  bahindutse  koperative  ngo  banahinduka  abacuruzi  b’inyongeramusaruro(Agro dealers).

Mu rwego  rwo  gukomeza  gufasha  abahinzi, Leta  y’u Rwanda yongereye  nkunganire  ku mafumbire  abahinzi bakoresha  aho  ikilo cya urea  kigura amafaranga  754, DAP 828 naho NPK ikagura  amafaranga  882. Minisiteri  y’ubuhinzi  kandi  ivuga  ko yatanze  miliyari  enye  z’amafaranga y’u Rwanda, yo kugura  ibikoresho  byo kuhira kuri ubu ngo bikaba  biri mu turere.

Bimwe mu byaranze umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa, harimo no kubagara ibigori babishyiramo ifumbire

Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yasuye bimwe mu bikorwa  by'abahinzi n'aborozi bo mu murenge wa Rongi

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw