Nyanza: Animateur ari mu maboko ya RIB akekwaho gukomeretsa umunyeshuri amuziza Frw 200

Nyanza: Animateur ari mu maboko ya RIB akekwaho gukomeretsa umunyeshuri amuziza Frw 200

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi  umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’amashuri yisumbuye gihereye mu karere ka Nyanza akurikiranyweho gukubita umwana inshyi.


Ubuyobozi bw’ikigo bwabonye ikibazo gikomeye bukimenyesha RIB

Ku wa 16 Werurwe 2022 nibwo RIB yataye muri yombi Mupenzi Paul usanzwe ashinzwe imyitware y’abanyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya College Maranatha riherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.

Akurikiranweho gukubita umwana inshyi mu matwi bikamuviramo kujya avamo amaraso n’amashyira.

Uyu munyeshuri amaze gukubitwa hashize iminsi itatu yagiye kureba Umuforomo ushinzwe kuvura abanyeshuri abonye atamushoboye ahita ajya kumuvuza mu rindi vuriro bisa naho byoroha.

Nyuma hashize icyumweru n’iminsi mike mu matwi hakomeje kuza amaraso n’amashyira bimenyeshwa  ubuyobozi bw’ikigo nabwo bufata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zikurikirane icyo kibazo mu buryo bwisumbuyeho maze RIB itangira iperereza.

Mu kiganiro n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yagize ati “Mupenzi Paul (Animateur) yiyemera ko yakubise urushyi uwo munyeshuri ariko ngo byaramugwiririye kuko hari amafaranga 200Frw yari yabuze bikekwa ko uwo munyeshuri ari we wayatwaye.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uregwa afungiye kuri station ya Busasamana.

Umuvugizi wa RIB arasaba ababyeyi n’abarezi ndetse n’undi wese ufite inshingano zo kurera umwana, ko guha umwana ibihano biremereye bihanwa n’amategeko

Dr Murangira ati “Abarezi nibitwararike, ibihano bibuza umwana uburenganzira bwe, cyangwa bimubabaza umubiri ntibyemewe.”

Icyo amategeko avuga

Mu ngingo ya 28 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.