Amashuri yo mu Ntara yanikiye ay’i Kigali mu bizamini bya Leta

Amashuri yo mu Ntara yanikiye ay’i Kigali mu bizamini bya Leta

Amashuri yo mu Ntara yanikiye ay’i Kigali mu bizamini bya Leta

Ni mu gihe akenshi usanga amwe mu mashuri azwi yo mu Mujyi wa Kigali aba yiganjemo abana baba aba mbere mu gihugu nk’uko byanagenze ku basoje amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).

Amashuri atandatu ya mbere yakoze neza cyane kurusha ayandi ku rwego rw’Igihugu ni Petit Seminaire Vilgo Fidelis de Butare yo mu Karere ka Huye, Gashora Girls School yo mu Karere ka Bugesera, Ishuri ry’Ubugeni (School of Art) ku Nyundo, Ishuri ryisumbuye (ES) rya Kirinda mu Karere ka Karongi, GSO de Butare yo muri Huye na Cornerstone Leadership Academy yo mu Karere ka Rwamagana.

Ku mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) amashuri yaje imbere ni Ishuri Rikuru Nkomatayamyuga rya Kigali (IPRC-Kigali), Kageyo TVET School yo mu Karere ka Gicumbi, World Mission TVET School mu Mujyi wa Kigali, Rwanda Coding Academy yo mu Karere ka Nyabihu ndetse na ASEJ/ Karama yo mu Karere ka Muhanga.

Ku mashuri yisumbuye nderabarezi (TTCs), ayahize ayandi ni TTC Mururu, TTC Save na TTC Rubengera.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), gitangaza ko mu masomo y’uburezi rusange abakoze ibizamini bya Leta ari 47 379 hatsindamo  44 818 bangana na 94.6%. Ni mu gihe  mashuri ya tekiniki, abakoze ibizamini bya Leta ari 21 227 batsinzemo 20 752 bahwanye na 97,8%.

Bivugwa ko mu nzego zose abakandida batsindiye ku mpuzandengo ya 94.6% aho 5.4% ari bo batsinzwe, na ho 87.9% bakaba baratsinze neza amasomo abiri y’ingenzi bakaba banemerewe kwinjira muri Kaminuza n’amashuri makuru.

Bivugwa ko iyi ari inshuro ya mbere hakoreshejwe uburyo bushya bwo kubara amanota aho Umuyobozi Mukuru wa NESA Bernard Bahati, yashimangiye ko abasoza amashuri yisumbuye bose bakoreye ku manota 60.

Gutanga amanota no kuyashyira mu byiciro kuri ino nshuro byakozwe mu buryo budasanzwe, aho amasomo y’ingenzi bakoze mu bizamini bya Leta yabariwe amanota ku buryo uwagize ari hagati ya 70 na 100 ashyirwa mu ndashyikirwa (Excellent) agahabwa igarade rya “A” rifite amanota atandatu kuri buri somo.

Abagize amanota ari hagati ya 65 na 69 bashyizwe mu cyiciro cya Ni byiza cyane (Very Good) agahabwa igarade rya “B” rifite amanota 5, na ho uwagize hagati ya 60 na 64 agahabwa Ni byiza (Good) ihagarariwe n’inyuguti ya “C” na yo ifite agaciro k’amanota 4.

Abagize amanota ari hagati ya 50 na 59 mu isomo runaka bashyizwe mu cyiciro cya Birahagije (Satisfactory) gihagarariwe n’inyuguti ya D ifite agaciro k’amanota 3.

Abagize amanota ati hagati ya 40 na 49 bashyizwe mu cyiciro cy’abahanyanyaje (adequate) gihagarariwe n’inyuguti ya “E” ifite agaciro k’amanota 2. Uwagize amanota ari munsi y’ayo ni we uhabwa inyuguti ya “S” ifite agaciro k’inota 1 agakurikirwa n’uwahawe inyuguti ya F ifite agaciro k’amanota y’uwabonye zero.

Bahati yavuze ko badateganya ko abakoze ibizamini bya Leta bagaruka gusubiramo amasomo, ati: “Nti tuba twifuza ko bagaruka bagasubiramo amashuri kubera ko batsinzwe, twifuza ko buri wese watsinzwe yakwitegura ikizamini nibura akazakora ikizamini cya Leta nk’umukandida wigenga.”

Hagati aho, abakandida bigenga bakoze muri uyu mwaka ni 1,481. Biteganyijwe ko abanyeshuri batsinzwe bazajya bategereza nibura imyaka itatu mbere yo gukora ikizamini nk’abakandida bigenga.