Abafite ubumuga bukomatanyije mu Rwanda baracyafite imbogamizi zo kwiga.

Abafite  ubumuga bukomatanyije  mu Rwanda  baracyafite imbogamizi  zo kwiga.

Nubwo  mu bindi bihugu  abafite ubumuga  bukomatanyije bashyirirwaho  uburyo bwo kwiga  ndetse  bakanaminuza , Intambwe nk’iyi iracyari kure nk’ukwezi kuko mu bana bafite ubu bumuga mu Rwanda kugeza ubu nta n’umwe wiga dore ko nta shuri na rimwe cyangwa ikigo bishobora kubakira.

Ntibashobora kwigana n’abandi muri gahunda y’uburezi budaheza kuko bakoresha ururimi rw’amarenga yo mu biganza na yo adafite aho yigishwa kugeza ubu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, Musabyimana Joseph, yabwiye IGIHE ko umubare w’abanyamuryango utaramenyekana ariko bigaragara ko bahari kuko mu turere tune babashije kugeramo hagaragaye abagera ku 350.

Ati “Muri abo abagera kuri 60% ni abana bagejeje ku myaka yo kujya mu ishuri ariko nta n’umwe wigeze arikandagiramo kuko nta shuri na rimwe rihari rishobora kwakira abafite ubumuga nk’ubwo cyangwa ibindi bigo nk’uko ahandi usanga bimeze, aho babanza gutegurwa ngo bazinjire mu burezi budaheza babashe kwigana n’abandi.”

Musabyimana yavuze ko kuva mu 1995 hari ibibazo byinshi by’abafite ubumuga leta yinjiramo ikabikemura ku buryo hagaragara n’impinduka ariko ugereranyije n’ibihugu ku bijyanye n’uburezi bw’abafite ubumuga bukomatanyije u Rwanda rwasigaye inyuma cyane.

Ati “Mu bindi bihugu usanga hari n’abafite impamyabushobozi z’Ikirenga kandi bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona. Urugero ni nko muri Kenya na Uganda. Uburyo bufasha abandi bafite twe abacu ntibigeze babubona kandi tuvuga ko mu rugendo rw’iterambere nta n’umwe ugomba gusigara inyuma.”

Uyu muyobozi yavuze ko uretse n’abana bari mu kigero cyo kwiga hakenewe n’ikigo gifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abakuru bafite ubu bumuga kuko hari ababa barahuye na bwo bamaze kuba bakuru bagatakaza ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by’ibanze no kuvugana n’abandi bantu.

Icyo kigo ngo gishobora no kwifashishwa no mu gutegura abana ku buryo bagera ku rwego rwo kubasha kwigana n’abandi naho ubundi ngo umwana ukivuka nta buryo buhari bwo kumuha uburezi yifuza mu ishuri nk’abandi.

Abafite ubu bumuga bakoresha ururimi rw’amarenga yo mu biganza (tactile Sign language). Abaruzi mu Rwanda na bo ngo ni mbarwa ku buryo no kugira ngo babashe guhabwa serivisi biba ingorabahizi kubera ko kubona abasemuzi bitoroshye.

Abasanzwe bafite ubumenyi mu rurimi rw’amarenga rusanzwe ni bo bahuguwe gukoresha mu gukoresha amarenga yo mu biganza aho kuri ubu hari abagera kuri 20 nk’uko Musabyimana akomeza abisobanura.

Ku bwe iterambere ryose n’ibindi bibazo bikemuka kubera ko umuntu yize naho abafite ubu bumuga bameze nk’abari mu mwijima kuko hari byinshi batabasha kugeraho.

Musabyimana  Joseph umunyamabanga nshingwabikorwa  w'umuryango w'abafite ubumuga bwo kutumva . kutavuga no kutabona mu Rwanda. ifoto/igihe.com

Ugereranyije intera abandi mu badafite ubumuga bagezeho mu ikoranabuhanga mu myaka nk’itanu iri imbere hazaba harimo intera nini hagati yabo n’abafite ubumuga mu gihe nta cyaba cyakozwe.

Musabyimana yagaragaje ko mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012 umubare w’abafite ubu bumuga utigeze ugaragara bikaba bishoboka ko ababaufite bagiye babitiranya n’abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubwo kutumva no kutavuga.

Ati “Ni na byo turi gusaba Ikigo cy’Ibarurishamibare kugira ngo mu ibarura rigiye gukorwa bazakore ku buryo tumenya imibare y’abafite ubu bumuga.”

Yasanye Minisiteri y’Uburezi gukora ibishoboka ngo abo bana na bo babone uburezi kuko bigaragara ko batigeze batekerezwaho naho Minisiteri y’Ubuzima ayisaba gukora ubushakashatsi bujyanye n’ibitera ubumuga hirindwa ko ubumuga runaka bwabyara ubundi bitewe no kutitabwaho.

Minisitiri w’Intebe yatanze icyizere

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere, Senateri Kanyarukiga Ephrem yagaragaje ubukana bw’ibibazo by’abafite ubumuga bukomatanyije.

Ati “Aba bantu umuntu yakwibaza ngo babaho bate ko batabasha kuvugana n’abandi? Ikibabaje ni uko bashobora kuba bafite ikibazo cyo kutagera mu mashuri na gato. Ngira ngo abasuye amashuri ntiwabona hari n’umwe uriyo ufite ubumuga bukomatanyije.”

“Nagize amahirwe yo kugera mu nama yabo, biragaragara, bagenzi babo bafite ubumuga bwo kutabona barabafasha kuko bo bumva. Ubusabe bwabo ni uko bamenyekana nk’icyiciro cyihariye cy’abafite ubumuga bakitabwaho by’umwihariko. Iki cyiciro cyitabweho no mu ibarura rusange ry’abaturage rigiye gukorwa tuzamenye umubare wabo tumenye n’uko bakorerwa ubuvugizi.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki cyiciro cy’abafite ubumuga atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana.

Ati "Ku giti cyanjye iki kibazo cy’abafite ubumuga ‘bukomatanyije’ sinari nkizi ariko buriya tugiye kubikurikirana no kubiha agaciro hanyuma n’ubusabe bwabo twabwanditse.”

SRC; iGIHE.COM