Biragaragara ko Bucyibaruta yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda : Meya Niyomwungeri.

Biragaragara ko Bucyibaruta  yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda : Meya  Niyomwungeri.

Kuva ku itariki ya 9 Gicurasi  2022, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assise) ruri i Paris mu Bufaransa harimo  kubera  urubanza  rwa Bucyibaruta  Laurent  wahoze  ayobora  perefegitura  ya Gikongoro, umuyobozi  w’akarere  ka  Nyamagabe  Niyomwungeri  Hildebrande avuga  ko bigaragara ko  uyu muyobozi  nawe yagize umuhate mu kuryanisha  abanyarwanda  kuko atigeze agaragaza itandukaniro  rye n’abamubanjirije,

Ati’’ Bucyibaruta yasize  isura  mbi i Nyamagabe, ariko cyane  cyane yasize  isura  mbi  ku buyobozi , biragaragara ko na we yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda .

Meya  Niyomwungeri  avuga  ko i Nyamagabe  bagize  amateka  ashaririye  arimo  umwihariko  mu bijyanye na Jenoside  yakorewe  Abatutsi. Mu 1963 i Nyamagabe   muri Cyanika  na  Kaduha habaye ubwicanyi bukaze  ugereranyije  n’ahandi  hose mu Rwanda,.

Ati’’hari inyandiko zagaragaje  ko  hashobora  kuba  harapfuye  abantu barenga ibihumbi 20, ku ncuro ya  mbere  ngo nibwo mu Rwanda bavuze  ko  habaye ubwicanyi  bushobora kuba  ari Jenoside bikaba  byaravuzwe na Radiyo Vatican.’’

Meya wa Nyamagabe Niyomwungeri Hildeblande avuga ko Bucyibaruta yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda, anasiga isura mbi i Nyamagabe no ku buyobozi.

Kuva ubwo ngo abayobozi  bagiye  basimburana  bagiye basa nk’abakaza  n’ubundi cyangwa  bagakomeza muri uwo murongo. Agira ati’’ Ntabwo  yavuze ngo wenda ahari umwiryane  reka njyewe mpindure mpashyire  kubanisha abanyarwanda, mpashyire urukundo, umukoro dufite  twebwe  ni ukubanisha  abanyarwanda  ni ugukosora iyo sura  yasize tukubaka umwe, tukaba abayobozi batanga  ituze mu banyarwanda.’’

Kamugire Remy  umuyobozi  wungirije  wa Ibuka  mu karere  ka Nyamagabe, avuga ko  bishimiye  ko Bucyibaruta  agejejwe  imbere y’ubutabera , ngo nubwo  bwatinze  hakaba hashize imyaka 28 ,ariko bizera  ko babonye  ubutabera  kuko  hari abamuzi  kandi bamushinja  bakagaragaza  ibyo yakoze.

Ati’’Twizeye ko tuzabona  ubutabera  nubwo urubanza rugiye  kubera  mu mahanga,  ariko turashimira Leta ko abakoze ibyaha bya Jenoside bagahunga  bagafatwa nibura bakaburanishirizwa mu bihugu bahungiyemo, hari abatangabuhamya hari abakoze Jenoside bagahanwa bagasaba  imbabazi, hari aho yagendaga akoresha  inama baramuzi , abakoraga  mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, urwa Kitabi aho hose baramuzi  bavuga ibyo yakoze  n’abarokotse  Jenoside b’inkirirahato  barahari bake barokotse abo bose  babivuga ‘’.

Mugabarigira Stanley umuyobozi  w’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi  rwa Murambi  avuga ko Jenoside igitangira Abatutsi babanje kwicwa bwa mbere bari abo muri Komini Mudasomwa, abatariciwe mu nzira no mu ngo zabo ngo bahungiye kuri Diyosezi ya Gikongoro,aho bahuriye n’abo muri komini Nyamagabe, Karama, Kinyamakara na Rukondo n’abandi bari baturutse ahandi bahunga.

Abari ku isonga muri ubu bwicanyi ngo harimo Bucyibaruta Laurent nka perefe,Felesiyani Semakwavu wayoboraga komini Nyamagabe na Colonel Simba wari ukuriye ibikorwa byo kwirwanaho.Bucyibaruta  amaze kubona  ko Abatutsi bari kuri Diyosezi bamaze kuba benshi bajyanywe mu ishuri rya ETO Murambi aho bizezwaga  ubuhungiro no kurindirwa umutekano nyamara bakaza kuhicirwa.

Ati’’Nyuma yo kurimbura Abatutsi bari  bari hano Perefe Laurent Bucyibaruta ngo niwe wafashe ijambo ryo kubashimira ku kazi bari bakoze, hanyuma ba bicanyi bajyanywe mu Cyanika, abicanyi bishe abatutsi hano kuri 21 ni nabo barimbuye  abagera ku bihumbi 35 bari bajyanywe kuri paruwase ya Cyanika’’.

Bucyibaruta  Laurent  wari  Perefe  wa Gikongoro ashinjwa  kugira  uruhare  muri Jenoside  yakorewe Abatutsi mu cyari Gikongoro, akaba  ashinjwa  gukoresha  inama ahantu hatandukanye , nko mu Cyanika, Kaduha n’ahandi .Izi nama  zikaba zari  izo gushishikariza  abantu kwica Abatutsi.

Urubanza  rwe  rwatangiye ku itariki ya 9 Gicurasi bikaba biteganyijwe  ko ruzarangira  ku ya mbere Nyakanga umwaka wa 2022.

Urubanza  rwe  ruje nyuma  y’urwa Muhayimana Claude nawe waburanishijwe  n’ubutabera  bw’ubufaransa  agakatirwa imyaka 15.

Bucyibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro  arimo kuburanishwa n'ubutabera  bw'u Bufaransa aho yari yarahungiye.

Jeanne/heza.rw