Imyanda itabora igiye kuba isoko y’imirimo aho kuba ikibazo ku buzima bw’abantu

Imyanda  itabora  igiye  kuba isoko  y’imirimo aho kuba  ikibazo  ku buzima  bw’abantu

Kuri  uyu  wa  kabiri  tariki ya 6 ukuboza  I Kigali hateraniye  inama  mpuzamahanga  yiga  ku bidukikije, iri huriro ry’ubukungu  bwisubira  ku isi , rikaba  ribaye  irya  gatandatu  ari nabwo  bwa  mbere  iri  huriro  ribereye  ku mugabane  w’Afurika.

Muri  iri  huriro Dr  Mujawamariya  Jeanne  d’Arc, yagaragaje  uko  u Rwanda  rwakomeje  gushyiraho  ingamba  zo kwita  ku bidukikije , mu mwaka  wa 2008 haciwe amashashi  ndetse muri  2019, hacibwa  n’ibikoresho  bya  pulasitike  bikoreshwa  incuro  imwe ibi  bikaba  byari  mu rwego  rwo  kubungabunga  no kugabanya  ingaruka  ku bidukikije  ndetse  no kuzamura imibereho  y’abaturage.

Minisitiri  Mujawamariya  kandi yagaragaje  ko  iyi  gahunda  y’ubukungu bwisubira,  ije  isanga  izindi zari  zisanzweho, maze agaragaza  n’icyo u Rwanda  ruzayungukiramo.

Ati’’Ni gahunda ije  yunganira  izo twari  dusanganywe, iyi gahunda  rero ije  yunganira  izo  zabanje  yo  kuvuga  ngo  ese bya  bintu  twaciye , ni gute  twabibyaza umusaruro ,ni gahunda  yo gukora  ubukungu  bwisubira  ntihagire  ikintu  na  kimwe  kitubera  umwanda  ahubwo  byose  tukabikoresha , ubukungu  bukisubira bityo tukagera  ku bukungu  Igihugu  cyacu  cyifuza, turifuza  u Rwanda rwanda, rutoshye kandi rutengamaye’’.

Kugira  ngo  iyi  gahunda  igerweho  Minisitiri  Mujawamariya  avuga  ko  bisaba  ubushake  bwa  buri  wese  guhera  mu ngo  z’abaturage  kugera  ku buyobozi  bw’Igihugu.

Ati’’ubushake  bwa  buri  wese  kumva  ko hari ibyo  dukoresha , hari ibyo  dukenera  kugura kandi tutanabikeneye, mu by’ukuri  tugafata  gahunda  yo kumva  ngo  tugiye  kugura  ibyo  dukeneye  si ibyo  dushaka, kuko hari  sanga tugura byinshi  twagera  mu rugo  ntitunabikoreshe  kuko tutari  tubikeneye  mu by’ukuri . Yego  amafaranga  arakenewe kugira ngo  iyi gahunda tuyishyire  mu bikorwa, ariko iyo  hari ubushake 50% y’igisubizo uba wakibonye kandi  n’amafaranga azaboneka’’.

Buregeya  Paulin ,Impuguke mu bidukikije akaba n'umuyobozi wa Coped Group. (Company for Protection of Environment and Development)sosiyete isanzwe ikusanya imyanda ikagerageza  no kuyitunganya, avuga  ko  iyi  gahunda  y’ubukungu  bwisubira  yagira  icyo ihindura, ariko  ngo  hagomba kubanza  guhindura  imyumvire y’abantu  kuko    batabyumva  kimwe.

Ni ukuvuga   abaturage  ari nabo  bakora  imyanda,  abayitunganya  ndetse  n’abayobozi aba  ngo  nibahuza  imvugo intego  izagerwaho.

Buregeya  akomeza avuga  ko iyi  gahunda  ifitiye  umumaro  munini  abikorera batunganya imyanda. Ati’’Inyungu  irimo  ya  mbere  nuko akazi  katuvunaga  gutwara  ibintu  bivanze  n’ibitavanze  byatugoraga, icya  kabiri  biduteza  ibibazo  turangiza  ubuzima  bw’abantu cyane cyane abakozi bayiterura, kuko nubwo  turimo gushaka  amafaranga  ariko  tugomba  no  kurengera  ubuzima bw’abantu’’.

Akomeza agira ati’’ Imirimo  yo  gutunganya imyanda  mu bihugu biteye  imbere  birimo amafaranga. Bayabona  kuko hari abandi  babigizemo  uruhare  ni ukuvuga  abakora  imyanda, Twe rero  tuyabura  kuko batuvangiye, ibibora ,amacupa, ibyatsi, ibitaka , pulastiki  barabivanga ugasanga ntacyo  bitumariye,  ariko  habayeho kuvangura  tugiye  kubyungukiramo, icyo  rero nicyo  tuvuga twe  nka  Coped  tuti’’ wabivanguye  ukareba ko utabyungukiramo’’.

Buregeya Paulin impuguke mu bidukikije,avuga ko iyi gahunda yo kubyaza umusaruro imyanda itabora,abikorera bazayigiramo inyungu nyinshi.

Buregeya  avuga ko kandi kugeza  ubu  hari imyanda  batari  babona  uko  bayibyaza  umusaruro  nk’imyenda  ishaje, inkweto  ndetse  n’ibikapu. Icyakora  ngo  baracyanafite  ikibazo  cy’imyanda  yangiza  nk’amatara  aya  ngaya acanwa mu nzu  usanga  abaturage  bayajugunya  mu yindi  imyanda, kandi arimo ikinyabutare  cya mercure ngo  bigatuma  ifumbire  bakora  ntacyo  imara  kuko ishobora  guteza  ingaruka  ku baturage, kubera  uburozi  burimo  bushobora  no  gutera indwara  ya cancer.

Icyakora  Buregeya  avuga  ko  nibaramuka  babonye  imashini  bizabafasha  kwihutisha akazi  ndetse  bakarinda abakozi babo, dore ko ngo nk’ifumbire y’imborera  usanga  bayikoraga  mu  mezi  atandatu, ariko ngo  hari ikoranabuhanga  rihari  ryo kuyikora mu minsi  15 hifashishijwe imashini.

Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc Minisitiri w'ibidukikije avuga ko nta kintu na kimwe kigomba kuba umwanda ahubwo byose bigomba gukoreshwa.

Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc Minisitiri w'ibidukikije yagaragarije abari mu nama uko u Rwanda rwakomeje gushyiraho ingamba zo kubanza ibidukikije.

Marie  Jeanne  UWAMBAYINEMA/heza.rw