Muhanga: Abakora muri VUP barataka inzara

Muhanga: Abakora muri VUP barataka inzara

Bamwe  mu bakora  imirimo  y’amaboko  ya VUP bo mu kagari ka Gifumba  mu murenge wa Nyamabuye, barataka  inzara  ngo  baterwa  no kuba  barahagaritswe  gukora,  ariko bakanahagarikwa badahembwe  amafaranga bari barakoreye mu byumweru bibiri.

Twajamahoro Sylvia umwe  muri  aba  baturage,  avuga  ko bashima  ko  bari  bahawe  imirimo  ariko  bagasaba  ubuyobozi  kubafasha  bagakemurirwa  ikibazo cyo  gutinda  guhembwa  kuko bituma barushaho  kwicwa n’inzara, ndetse  bakanakemurirwa  ikibazo  cy’amafaranga bahora  bakatwa .

Ati’’Ubu dufite inzara  ihagije tumaze iminsi  tudakora  kandi  twahagaze  batanaduhembye, duhembwa  makeya ariko bajye banadufasha baduhembere igihe. Ikindi ayo mafaranga duhembwa  nayo  usanga bayakaseho  aya Ejo heza , bakadukata amafaranga ya SACC0 n’ay’umuajenti (agent) uyaguha kuri telefoni mu by’ukuri usanga amafaranga ashiriyemo wajya ku isoko ukabura icyo uhaha pe’’.

Akomeza agira ati’’ubu ikilo cy’ubugari ni 900, ikilo cy’ibishyimbo  ni 1500 kandi batubwira  kurya indyo  yuzuye,  ubwo se wayigura iki n’aya mafaranga yose  bagukase,  ndetse  ujya no guhembwa  ugahembwa  waratinze ‘’.

Nizigiyimana Onesphore  nawe ukora muri VUP avuga ko ikibazo bafite  ari uguhembwa  macye  atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko  , hakiyongeraho  no  kuba  batinda  kuyabona. Ati’’Iminsi 10 iyo  tugiye  kuyihembwa  badukata 1250 ya ejo heza , 500 ya SACCO na 400 ya ajenti. Ubu se inzara ko itwishe  iyo  ejo heza twumva ko bazayaduha ku myaka 55 ubwo tuzayigezaho  inzara itatwishe, ahubwo  nibayaduhe twikenure  dore inzara iratwishe rwose turashonje ’’.

Ku ruhande rw’ubuyobozi  bw’akarere ka  Muhanga Kayitare Jacqueline umuyobozi  wako,  avuga  ko amafaranga  agenda  ku mubyizi  kuba bavuga  ko  ari makeya, ari icyemezo  cyaganirwagaho  ku rwego  rw’Igihugu Atari ikibazo kiri mu karere ka Muhanga gusa, amafaranga bahembwa aba ari amwe mu gihugu.

Naho ku kuba  bavuga  ko batinda  guhembwa  bakanakatwa  amafaranga menshi  ngo  ni ikibazo  bazakurikirana bakareba ikibitera.

Ati’’ Ubundi bahembwaga kuri SACCO bakavuga ko hari  abadafite intege zijyayo, babishyira  kuri telefoni nabyo baza kugaragaza  ko  kubera ubumenyi  bucye  hari  ababatwara amafaranga bitwaje ubufasha babahaye kuri telefoni, dusaba ko  bagira umwishingizi wajya abibafashamo, ubu rero twareba impamvu bayakata kuko abaye anyura kuri telefoni ntibagombye gukatwa kuri sacco ananyuze kuri sacco ntabwo  yakabaye anakatwa  kuri telefoni , ni ikibazo  tugiye gukurikirana tukamenya impamvu bayakatwa’’.

Ubusanzwe abakora  imirimo y’amaboko muri VUP bahemberwa  iminsi  10 umubyizi  umwe  bawuhemberwa  amafaranga 1500 ku munsi. Aba bo mu kagari ka Gifumba  bavuga  ko  uko bagiye guhembwa  ku minsi 10 bakatwa  amafaranga ya ejo heza, aya sacco ndetse  n’ayo kuri telefoni.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw