Ruhango: Umukozi w'umurenge yafatiwe mu rugo rw'abandi yagiye gusaba ruswa y'igitsina

Ruhango: Umukozi w'umurenge  yafatiwe mu rugo  rw'abandi yagiye gusaba ruswa y'igitsina

Umukozi ushinzwe  ubuzima  mu murenge wa Kabagari mu karere  ka Ruhango, yafatiwe mu rugo rw'umuturage  mu wundi murenge wa Kinihira, mu kagari ka Nyakogo umudugudu wa Buhanda, yambaye ubusa ari mu cyumba cy'uburiri  mu rugo rw'uwitwa Hakizimana  Vincent , bivugwa ko yari yagiye kwaka ruswa y'igitsina ngo abashyirire umwana mu mushinga uzamurihirira amashuri yisumbuye.

Hakizimana Vincent nyiri uru rugo  aganira na TV1 dukesha iyi nkuru , yavuze ko bahinganye n'umugore  nyuma  akajya mu isoko niko kubona uwo mukozi ushinzwe ubuzima aje mu rugo we  maze agahita agaruka mu rugo akamusanga mu cyumba iwe , ndetse yambaye ubusa.

Ati'' Naraje musanga mu cyumba cyanjye n'umugore wanjye bari mu cyumba niko guhita mvuza induru ndatabaza, yansuzuguye cyane kubona aza gusaba ruswa y'igitsina iwanjye mu nzu. Kuba yaransuzuguye akanzira mu nzu nibyo bimbabaje.Yari amaze iminsi aza mu rugo aje kuvuga ko uwo mwana arimo kumushakira umushinga wo kumurihirira ishuri ''.

Akomeza agira ati'' Yaraje rero ngo amusaba ko baryamana ngo abone ko arihirira uwo mwana , kuko njyewe nari maze iminsi mbikeka ko ari byo bihamuzana kubona aza yitwaje kurihirira umwana w'umugore wanjye, ninjiye nsanga arimo atakamba ngo amubabarire, mpiita mfata imyenda ndayisohora nyibika ahantu mpita mvuza induru  inzego z'umutekano ni zo zahamukuye''.

Bamwe mu baturage baturanye n'uyu muryango bavuganye na TV1 bavuze ko byabatangaje kubona umuntu ushinzwe ubuzima ava mu murenge akoramo akaza gusambana mu wundi murenge, bati'' Buriya yarasinze aza gusambana noneho kandi n'amakuru aba atangwa kuko hari ku manywa nyine baba baramufashe''.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w'uyu murenge Gasasira FranÇois Regis yahamirije TV1 ko uyu mukozi ari mu maboko ya RIB. Ati'' Yeee ari mu maboko ya RIB irimo iramukurikirana, ariko ibyo imukurikiranaho ntabwo twe twabimenya nibo babimenya''.

uyu mwana ngo wasabirwaga gushyirwa mu mushinga akaba agiye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye. Akaba yaroherejwe kwiga ku kigo  kiri mu murenge wa Kabagari, ari nayo mpamvu yu mukozi  yababwiraga ko azamushyira mu mushinga nuko yari agiye kwiga aho akora.

Icyakora abaturage baganiriye n'iki gitangazamakuru, bakaba baravuze ko uyu mwana atagakwiye kubuzwa amahirwe yo gushyirwa muri uyu mushinga kuko ngo batanashobora kumubonera amafaranga y'ishuri kubera ko ari abakene.