Muhanga: Guverineri Kayitesi yashimiye Abarokotse Jenoside uruhare bagize mu kurangiza imanza z'imitungo

Muhanga:  Guverineri  Kayitesi  yashimiye  Abarokotse  Jenoside  uruhare  bagize mu kurangiza imanza  z'imitungo

Mu muhango  wo gutangiza  icyunamo  n’iminsi 100  yo kwibuka  Abatutsi  bazize jenoside  yakorewe  Abatutsi mu 1994, Guverineri  w’intara y’Amajyepfo  Kayitesi  Alice  yashimiye  Abarokotse  jenoside  yakorewe  Abatutsi  mu 1994  bo  mu karere  ka  Muhanga , ubutwari  bagize  bagatanga  imbabazi  ku manza  z’imitungo  zari  ziri muri aka karere  zigashobora kurangizwa.

Mu ijambo  rye  Guverineri  Kayitesi  yashimiye  Abarokotse  jenoside uburyo  bihanganiye  bikomeye  ibikomere  bagize, bakanga  guheranwa  n’agahinda   bagahobera  ubuzima  kandi  bakabukomeza.Bakoze  ibikomeye  birimo  gugatanga  imbabazi  ndetse  banashimirwa  uruhare  bagize  mu kurangiza  imanza  z’imitungo , kuko  mu manza  nyinshi zari muri aka karere ubu hasigaye 15 gusa.

Agira  ati‘’Ntabwo izo  manza  ari uko abazigizemo uruhare batanze  amafaranga  cyangwa se ari uko bishyuye ikiguzi kingana  n’ibyagombaga, ahubwo ni imbabazi Abarokotse Jenoside batanze. Turabashimira rero  umusanzu  wanyu mu kubaka  ubumwe bw’u Rwanda  n’uruhare  rwanyu mukomeje  kugira ngo  dukomeze kuba umwe.’’

Guverineri  Kayitesi yashimiye  Abarokotse Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994 , uruhare bagize  batanga  imbabazi

 Nsanzabaganwa  Callixte  utuye  mu mudugudu  Nyakabingo  akagari  ka  Kinini mu murenge  wa  Shyogwe  ni umwe  mu batanze  imbabazi , kuko  muri  miliyoni eshatu  n’ibihumbi 200 yari  yabariwe  n’inkiko gacaca  yagombaga  kwishyurwa   n’abantu 31  bari barasenye inzu  ze, bakamurira  inka  ndetse  bakanamwangiriza imyaka  ye  yari yarahinze, bose  yabahawe imbabazi  ubu akaba  anabanye neza na bo.

Ati’’ Nabahaye imbabazi  nta faranga na rimwe  banyishyuye  ndetse  na komisiyo  y’ubumwe n’ubwiyunge  yarangabiye  inka ibinshimira. Nabonaga  na bo ntacyo  byabamariye  kuko  ni abantu  n’ubundi  bari basanzwe ari abakene  nta cyo bafite , ndareba  nsanga  ngomba  kubababarira tukongera  tukabana icyakora abari bafite imbaraga  muri  bo  barazaga bakamfasha  tukabumba amatafari  ndongera  ndasana  inzu mbona aho kuba. ‘’

Nsanzabaganwa  avuga  ko  ubu  abanye  neza  n’abaturanyi  be kubera  ko ntakwishishanya  kuri hagati yabo  kubera  ko bamusabye  imbabazi  nawe  akazibaha.

Mu karere  ka Muhanga  habarurwa  imanza  5871  kuva  inkiko Gacaca zatangira , kugeza  ubu imanza  zarangijwe ni 5856  naho izisigaye  zitararangizwa ni 15. Izi manza  zisigaye  zitararangizwa  zikaba  ziri  mu mirenge  itatu  ari yo uwa Nyamabuye  ufite imanza 9 , Muhanga  5 naho uwa Shyogwe  hasigaye urubanza rumwe.

Ubuyobozi  bw’akarere  ka  Muhanga buvuga  ko izitararangizwa  byatewe n’imbogamizi  zo kuba  abishyuzwa  badafite ubwishyu, abatazwi  aho baherereye , abatari  mu Gihugu kandi  nta  n’imitungo basize, abishyuzwa  bafunze cyangwa  bari  bafunze ndetse  n’abishyuzwa usanga barapfuye.

Kuri  ubu akarere ka  Muhanga  kavuga ko  kihaye  ingamba  zizabafasha  kurangiza  izi  manza  zisigaye  zitararangizwa harimo  gukomeza  guhuza  abishyuzwa  n’abishyurwa  mu rwego  rwo kumvikana , ku buryo bwo kwishyura imitungo  yangijwe  cyangwa  gusaba  imbabazi  no  kuzitanga.

Ndetse  no kurangiza  by’agateganyo  imanza  z’abatari  mu Gihugu  (zishobora kugaragara) bishyuzwa kandi nta  mitungo basize.

Marie  Jeanne  UWAMBAYINEMA/ heza.rw