Muhanga : Impeshakurama ziyemeje gufatanya n’abajyanama b’ubuzima mu kurandura imirire mibi mu bana

Muhanga : Impeshakurama  ziyemeje gufatanya  n’abajyanama b’ubuzima mu kurandura imirire mibi mu bana

Impeshakurama  zo mu karere ka Muhanga, ziratangaza  ko  ziyemeje  kwegera  abaturage  bafatanyije  n’abajyanama  b’ubuzima  mu kurandura  imirire  mibi n’igwingira  mu  bana.

Ubwo  izi  ntore  zigizwe   n'abakora   mu rwego rw'ubuzima ni ukuvuga abakora mu bitaro bya Kabgayi, mu bitaro by'amaso, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga na za farumasi mu karere ka Muhanga,  bifatanyaga  n’abatuye  mu kagari ka Remera  mu murenge wa Kiyumba , mu muganda  rusange  wo kuri uyu wa 25 werurwe, batanze inka  izajya ikamirwa  abana bo mu rugo  mbonezamikurire  ruri  mu mudugudu wa Cyakabiri , mu rwego  rwo gufasha  aba  bana kujya  babona  amata  yo  kunywa  igihe  baje kwiga.

Nyiransabimana  Marthe, umuyobozi  w’ikigo  cy’amashuri  abanza  cya Kanyanza B, ari nayo ifite mu nshingano  uru  rugo  mbonezamikurire, avuga  ko  bishimiye kuba  bahawe  inka kuko bizatuma abana bazajya  babona  amata buri munsi.

Ati’’ Iyo  bagemuriye  abandi  bana natwe  turayabona  tukayabaha, ariko iyo  tutayabonye  banywa igikoma cyonyine ntabwo  aza kenshi. Ubu rero bizatuma  bazajya bayanywera igihe cyose yabonetse,bidufashe gukomeza abana kubaho neza nk’uko abo twari dufite bari bafite imirire mibi ubu bamaze gukira’’.

Nikuze  Marie Rose ni umubyeyi  wahawe inkoko  ndetse  n’amagi 30 yo guha umwana umwana  we  ufite  imirire mibi, avuga  ko yarwaye  kubera  uburangare  bwe nk’umubyeyi  utaramwitagaho uko bikwiriye mu kumugaburira.

Icyakora ngo  gukurikiza  inama  z’abaganga  byatumye umwana  we  ubu arimo gukira.Ati’’Ubu namenye kumugaburira ubwo  bampaye  amagi bakampa n’inkoko, bizamfasha kujya  mutekera  ibiryo birimo imboga kuko ndazifite,  nshyireho n’igi  kandi nkomeze  nkurikirane  inama  bampa’’.

Dr Muvunyi  Jean Baptiste , umuyobozi  mukuru  w’ibitaro  bya Kabgayi, avuga ko basanze  igitera  imirire  mibi  mu bana  n’igwingira biterwa  n’uburangare  bw’ababyeyi, usanga  batabaha  indyo  ikwiye  yuzuye ,kuko  akenshi  basanga ibikenerwa byose  ababyeyi  baba  babyifitiye.

Ati’’ Mu rwego  rw’ubuzima  icyo  dukora  ni ukwegera  abana  tukabigisha uko bakwiye  kwita  ku  bana, ariko  na none  abatabona umwanya  wo kubitaho  tubasaba  kubazana  mu rugo  mbonezamikurire, aho  azabona indyo yuzuye, akabona igikoma  n’amata  agakura neza’’.

Dusengimana Ezera  Umuhuzabikorwa  w’impeshakurama  mu karere ka Muhanga, avuga  ko  ubu icyo  biyemeje  ari ukuva  mu mavuriro  bakegera  abaturage  bafatanyije  n’abajyanama  b’ubuzima, bakigisha  abaturage  kurwanya  imirire  mibi mu bana  no gufasha abaturage  kugira imibereho myiza.

Ati’’ Icyo tugamije ni ukubongerera  ubumenyi  tugafatanya  tukabereka  uko bategura  indyo yuzuye kugira  ngo turwanye  imirire  mibi. Ikintu cya mbere  kwa muganga  ntabwo  twagombye  kureba  uwarwaye  ahubwo  twagombye  kumufasha  mbere mu kwirinda, iyo  barwaye  yego  turabafasha tukabakira ariko  ubu  twiyemeje kumanuka  hasi  tukajya  kubigisha, niyo  mpamvu tuba  twaje  nka hano  hari  urugo  mbonezamikurire  tukereka ababyeyi uko batekera  abana .’’

Akomeza agira ati’’Uyu mwaka  dufite  intego  yo kwegera  abaturage  cyane birenze  uko  twabikoraga, buriya indwara  nyinshi zituruka  ku kutagira  isuku, dushaka  no kubegera  aba  baturage tukabigisha isuku no kwita  ku ndwara  izi zitandura ,mubona  ko zimaze kuba nyinshi  muri iyi minsi,  ariko kandi  tuzita  no kwigisha abaturage uburyo  bwo kuboneza imbyaro cyane cyane  abagabo  babigizemo uruhare’’.

Hakurikijwe imibare  y’abapimwe  uburyo  bw’imikurire  hagendewe  ku  bapimwe  hifashishijwe  igipimo cyo ku kaboko MUAC abana 54 mu karere  ka  Muhanga , nibo  bafite  ikibazo  cy’imirire  mibi n’igwingira.

Usibye  kuba izi mpeshakurama zakanguriye abaturage  kwita ku mirire  y’abana, muri  uyu muganda  hanapimwe  abaturage  indwara zidakira zirimo  umuvuduko  w’amaraso, diyabete , umwijima  wo mu bwoko  bwa B na C, byose  ku buntu  nta kiguzi  batanze.

Mu karere kose ka Muhanga impeshakurama zimaze gutanga inka 2, inkoko 54 n'amagi 1620.Umwana agenerwa amagi 30 ni ukuvuga igi rinwe ku munsi.

Ababyeyi bafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe amagi yo kugaburira abana n'inkoko zo korora ngo bajye bakomeza kuyagaburira abana.

Banatanze inka izajya ikamirwa abana bari mu rugo mbonezamikorere.

Dr Muvunyi Jean Baptiste umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kabgayi, avuga ko abana 54 ari bo baherutse kubarurwa ko bafite imirire mibi mu karere ka Muhanga.

Dusengimana Ezera umuhuzabikorwa w'inpeshakurama mu karere ka Muhanga, avuga ko ibikorwa byo kwegera abaturage no kubafasha kugira imibereho myiza ari intego bihaye.

Hanatanzwe indyo yuzuye ku bana bo mu rugo mbonezamikurire 

Anaturage bapimwe indwara zidakira ngo bamenye uko bahagaze

Marie  Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw