Gusoroma neza icyayi biri mu bituma icy'u Rwanda kiza ku isonga ku rwego mpuzamahanga

Gusoroma neza icyayi biri mu bituma icy'u Rwanda kiza ku isonga ku rwego mpuzamahanga

Uko imyaka ishira indi igataha niko icyayi cy'u Rwanda gikomeje kwiyongera mu bwiza no mu bwinshi. Kuri ubu nicyo cyambere muri Afurika y'Iburasirazuba, kuko mu ihiganwa riheruka cyahize igikorwa n'inganda zo mu bihugu birimo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo,u Burundi, Malawi, Uganda, Tanzaniya na Kenya. 

Uruganda rw'icyayi rwa Gisakura, ni rumwe mu nganda 18 zitunganya icyayi u Rwanda rwohereza mu  mahanga harimo black tea, orthodox tea, white tea, green tea, organic tea na spicy tea.
Ku wa 15 Ukuboza 2022, ubwo inganda zo mu Rwanda zizihizaga umunsi ngarukamwaka w'umuhinzi w'icyayi, Umuyobozi Mukuru w'uruganda rw'icyayi rwa Gisakura Kanyesigye Emmanuel, yashimye uruhare rw'abahinzi n'abasoromyi avuga ko ruri mu bituma icyayi cy'u Rwanda cyiza mu byambere ku rwego mpuzamahanga. 
Ati "Kuba icyayi cy'u Rwanda cyiza mu byambere ku rwego mpuzamahanga biterwa no kugisoroma neza, mu gihe mu bindi bihugu bakoresha imashini mu gusoroma, ikindi ni ubutaka bwiza, bubereye guhinga icyayi hakiyongeraho no kugitunganya neza tucyitaho. Nidukomeza gufatanya tukongera ubwiza n'ubwinshi nta shiti twese tuzabyungukiramo".
Uruganda rw'icyayi rwa Gisakura rwohereza mu baturage biganjemo abo mu murenge wa Bushekeli na Ruharambuga hafi miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda. 
Umuhinzi w'icyayi Nyirantakontagize Marie Chantal ,yasabye abahinzi bagenzi be gukomeza kwita ku cyayi kigakomeza kuba icya mbere ku rwego mpuzamahanga. 
Ati "Icyayi cyatumye tubasha kohereza abana mu mashuri, nta muhinzi w'icyayi utari muri Ejo Heza, nta muhinzi w'icyayi udatanga ubwisungane mu kwivuza ni twe ba mbere mu gutanga mituweli". 
BUGINGO Eric, mu izina ry'ubuyobozi bwa sosiyete Rwanda Mountain Tea ihinga ikanacuruza icyayi ,yavuze ko mu bituma icyayi cy'u Rwanda cyiza mu bya mbere ku rwego mpuzamahanga harimo no kuba inganda zo mu Rwanda zikoresha imashini zigezweho. 
Ati "Umwaka ushize icyayi kinjirije u Rwanda miliyoni 130 z'amadolari y'Amerika, kandi  Icyayi cy'u Rwanda kirimo gutera imbere mu bwiza no bwinshi,turabizeza ko umwaka utaha bizazamuka kurushaho. Turabizeza ko tuzakomeza kwita ku muhinzi n'umusoromyi kuko iyo babayeho neza bituma barushako kwita ku gihingwa cy'icyayi". 

Bugingo Eric wo muri Rwanda mountain Tea , avuga ko mu bituma umusaruro w'icyayi uba mwiza harimo gusoroma icyayi neza ndetse no gukoresha imashini nziza

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage ,Mukankusi Athanasie yavuze ko icyayi gifite uruhare mu guteza imbere abaturage ba Nyamasheke, asaba ko urukundo abaturage bakunda icyayi rwakwiyongeraho no kucyinywa. 
Ati "'Ngira ngo abenshi turagihinga ariko ntabwo tukinywa ariko buriya umuyobozi w'uruganda arajya adufasha kugira ngo tukinywe cyane tunagikunde, niturushaho kugikunda tukinywa tuzakomeza no kukitaho". 
Mu rwego rwo gushishikariza  abahinzi  n'abasoromyi b'icyayi kukitaho no kugifata neza, uruganda  rw'icyayi rwa Gisakura   rwashimiye abahinzi  n'abasoromyi babaye indashyikirwa  kuko bakoze  neza kurusha  abandi . Bamwe bakaba barahawe inka abandi  bagahabwa  amagare yo kubafasha mu ngendo no mu mirimo yabo ya buri munsi.
U Rwanda rwatangiye guhinga icyayi mu 1952. Ubwiza n'ubwishi bwacyo bwiyongera umwaka ku wundi kuko umusaruro w'icyayi mu Rwanda wavuye kuri toni 60 mu 1958 ukaba ugeze kuri toni ibihumbi 3.

Kanyesigye Emmanuel umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Gisakura ashimira abahinzi n'abasoromyi uruhare rwabo mu gutuma umusaruro uba mwiza

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza ashishikariza abahinzi b'icyayi kujya bakinywa bityo bakarushaho kugifata neza

Uruganda rw'icyayi rwa Gisakura rushyigikiye gahunda ya girinka munyarwanda, ari nayo mpamvu ababaye indashyikirwa mu guhinga neza icyayi no kugisoroma bashimiwe bagabirwa inka.

Ababaye indashyikirwa barashimwe bahabwa inyoroshya ngendo.

Imashini nziza  na zo ziri mu bituma  umusaruro w'icyayi cy'u Rwanda urushaho  kuba mwiza