Muhanga: Toni z’ibigori zisaga 200 zabuze abaguzi

Abahinzi bo muri IIABM barataka igihombo cya Toni zisaga 200 z’ibigori zabuze abaguzi hakaba hashize amezi 6 ziri muri ‘Stock’.

Ishyirahamwe ry’abahinzi borozi b’Amakera riherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, abaririmo bavuga ko batewe impungege n’Umusaruro wa Toni z’ibigori 200 zisaga zabuze isoko, bakibaza aho bazavana ubwishyu bw’inguzanyo basabye muri miliyoni zirenga 300 bafashe muri Banki.

Aba bahinzi bavuga ko uyu musaruro wa Toni z’ibigori zisaga 200 babanje kuwuvana mu bubiko bawegereza abaguzi mu bice bitandukanye bari bafitemo amasoko.

Gusa bakavuga ko bari bawufunze mu mifuko iriho ikirango cya Sosiyete y’ishoramari(SIABM) bari batangije, ariko Ubuyobozi bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative bubagira inama yo kuyisesa umusaruro wageze ku isoko.

Gasasira Venuste umwe muri aba bahinzi, avuga ko icyo gihe byabaye ngombwa ko bagarura muri stock uwo musaruro kugira ngo udakomeza kujya ku isoko uriho ikirango cya Sosiyete y’ishoramari itakiriho.

Ati “Ingaruka ya mbere byatugizeho nuko twabuze amafaranga yo guhemba abahinzi tujya kwaka inguzanyo muri Banki bitari ngombwa.”

Gasasira yavuze ko kugeza uyu munsi izo toni zose zibitse mu bubiko kandi bakaba badafite icyizere cy’uko zizabona abaguzi.

Ati “Iki gihombo gishobora guhungabanya abanyamuryango by’umwihariko ndetse na Koperative muri rusange.

Perezida wa IABM Ntamabyariro Jean D’Amour avuga ko mu gihembwe cy’ihinga cya mbere aribwo babashije kugurisha toni 71 gusa, akavuga ko mu gihembwe cya 2 nta muguzi numwe bongeye kubona kubera ko muri iki gihembwe nta mbuto y’ibigori abahinzi bakeneye.

Ati “Iyi mbogamizi yo kuba imbuto y’ibigori yaramaze kugera ku isoko niyo twagaragazaga, none itubereye igihombo.”

Ntamabyariro yavuze ko batari gukomeza gucuriza mu mifuka yanditseho ikirango cy’iyo sosiyete babujijwe.

At ”Izavanywe ku isoko icyo gihe zari toni 189 ariko zaje kwiyongeraho izindi twari twejeje zose hamwe zisaga 200.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko iki kibazo cya toni y’imbuto y’ibigori iri mu bubiko bakizi, akavuga ko ibi byose bituruka ku micungire mibi ndetse n’imikoranire idahwitse icyo gihe, biba ngombwa ko babagira inama yuko bakora batabangamiye inyungu y’abanyamuryango.

Ati “Twabonaga Koperative iri hafi yo gusenyuka dukorana inama twifuza ko badasenyera Koperative muri iyo Sosiyete y’ishoramari bashakaga gutangiza.”

Ubushize bamwe mu bamwe mu Bayobozi ba IABM n’abandi bayobozi mu bikorera bari bashoye imigabane myinshi muri iyo Sosiyete, biteza umwuka mubi biba ngombwa ko RCA ifata icyemezo cyo kuyisesa batinya ko imigabane Koperative yari  ifite yimurirwa muri iyo Sosiyete.

Hatabonetse isoko mu gihe cya vuba,  izo toni z’ibigori ziri mu bubiko zakwangirika.

Izo toni z’ibigori zimaze amezi 6
Abahinzi bo muri IABM batewe impungege n’Umusaruro wa Toni z’ibigori zisaga 200 zabuze
Sisoko
SSrc: umuseke.rw