Ngororero: Hagiye kubakwa ibitaro bishya bya Muhororo bizatwara asaga miliyari 33

Ngororero: Hagiye kubakwa  ibitaro bishya bya Muhororo bizatwara  asaga  miliyari  33

Ngororero: Hagiye kubakwa  ibitaro bishya bya Muhororo bizatwara  asaga  miliyari  33

Ubuyobozi bw’akarere  ka  Ngororero buvuga  ko  hagiye kubakwa  ibitaro  bishya  bya Muhororo, Perezida wa Repubulika         Paul  Kagame  yemereye  abaturage, bizasimbura   ibihasanzwe  kuri ubu bishaje  cyane, ndetse  n’inyubako  yabyo ikaba  yegeranye cyane.

Nkusi  Christophe  umuyobozi  w’aka karere, avuga ko inyigo  y’ibi bitaro  isa  n’iyarangiye  kuko n’ikibanza  cy’aho  izubakwa  cyamaze kuboneka, kandi  bikaba  bitazubakwa  kure  y’aho  byari  bisanzwe  byubatse, kugira  ngo  abaturage  bakomeze kubona  serivisi  hafi yabo.

Agira ati’’ Ibitaro bizubakwa  ahitwa  mu Rusumo , ni hirya  gato y’aho  byari  biri  nicyo  twarebyeho  kuba  hafi  y’abaturage  kugira  ngo  babone  serivise  hafi. Ni  ibitaro  bizaba  bigezweho,  inyigo  yabyo yararangiye  igisigaye   ni uko imirimo  yo  kubyubaka  itangira’’ .

Dr  Namanya  William  umuyobozi  mukuru  w’ibitaro  bya Muhororo, avuga  ko  uretse  kuba  ibi  bitaro  inyubako  zabyo  zishaje  cyane, ngo  n’aho  serivise  zitangirwa  hose  usanga  ari hato  cyane  bigatuma  abakozi  bakora  batisanzuye.

Ikindi  ngo  nuko kuba aho  byubatse  ari hato cyane,  bitakoroha kubyagurira  aho bisanzwe , kuko  serivise  zo kwa  muganga zigenda  zaguka cyangwa  hongerwamo  izindi.

Kubaka ibitaro  bishyashya  ngo  bizatuma  abakira abarwayi  babakira  bisanzuye,  ndetse  n’abarwayi  bakakirirwa ahantu heza  kandi hasukuye.

Ibi  bitaro bishya  bya Muhororo  bigiye kubakwa  na Minisiteri y’ubuzima,  ni ibyo  Perezida  wa Repubulika  Paul Kagame  yemereye  abaturage, bizuzura bitwaye  amafaranga angana na miliyari 33,568,569,000  z’amafaranga  y’u Rwanda.

Ibitaro  bya Muhororo  bihari  ubu   birashaje cyane  kuko   byubatswe  mu mwaka  wa 1932 byubatswe n'abazungu bahacukuzaga amabuye y'agaciro. Usibye  ibi bitaro, ubuyobozi  bw’aka karere  buvuga  ko  mu ngengo  y’imari y’umwaka wa 202-2023 , hari  na gahunda  yo  kubaka  no  kwagura ikigo  nderabuzima  cya  Nyange B.

Marie  Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw