Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira

Ibintu 10 amenyo yawe ashobora kukubwira

Burya mu kanwa kawe hasobanura byinshi, witegereje amenyo yawe ndetse n’ishinya yawe ushobora kubona bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara aho twavuga nk’indwara ya kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, indwara irangwa no kwibagirwa burundu (dementia). Twifashishije The good life, reka turebere hamwe icyo ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukubwira ku buzima bwawe:
1.       Diabetes yo mu bwoko bwa 2

Indwara ikomeye y’ishinya yitwa Periodontitis ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya Diabetes yo mu bwoko bwa 2, ugendeye ku bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2017. Abashakashatsi bakoreye abantu barenga 300 b’urubyiruko basanga bafite ibibazo by’ishinya, kimwe cya kane(1/4) cy’abantu bakorewe muri ubu bushakashatsi bo bari ku rwego rwo hejuru ko bashobora kuba bafite diabete bitewe n’umubyibuho ukabije bari bafite. Umuntu umwe muri batanu bari bafite indwara ya Periodontitis ariko ntabwo yari yaragaragaweho mbere indwara ya diabete yo mu bwoko bwa kabiri. 10% ryabo bari bafite indwara y’ishinya idakanganye cyane, naho 8.5% nta ndwara y’ishinya bari bafite. Isano rihari nuko abantu barwaye diabetes bashobora gukurura indwara nyinci (contracting infections) nkuko byatangajwe na American Academy of Periodontology.

  1. Kuba umugore atwite

Nimba umugore yita ku buzima bwe bwo mu kanwa ariko akisanga ishinya ye yatukuye cyane kandi iva amaraso, icyo gishobora kuba ikimenyetso cy’uko atwite. Nkuko American pregnancy association ibitangaza, indwara y’ishinya yitwa Gingivitis irangwa no gutukura ndetse no kuva amaraso mu kanwa yaba wozamo cyangwa igihe icyaricyo cyose. Iyi ndwara rero ikaba ari ikimenyetso abantu benci bagaragaza iyo batwite bitewe nuko imihindagurikire y’imisemburo yongera ikwirakwira ry’amaraso mu ishinya. Ibyo bituma ishinya ye imurya ndetse ikanabyimba.

  1. Indwara yo kwibagirwa (Alzheimer’s disease)

 Kugira isuku nyeya mu kanwa n’indwara z’ishinya bishobora kuba bimwe mu bintu byagushyira mu byago byo kurwara cyangwa kuba ufite indwara yo kwibagirwa (Alzheimer’s disease) nkuko byagaragajwe mu bushakashatsi bwo muri Nyakanga 2013, aho bwagaragaje ko mu bwonko bw’umuntu ufite iyo ndwara bagiye basangamo bacteria zitwa porphyromonas gingivalis zifite inkomoko mu bice biri impande y’amenyo (periodontal tissues). Ikigo kitwa Alzheimer’s Association kigaragaza ko indwara z’ishinya zidatera indwara yo kwibagirwa (dementia) ariko Alzheimer’s disease ishobora gutera umuntu kwibagirwa kwita ku menyo ye.

  1. Ibura cyangwa igabanyuka rya Vitamines mu mubiri.

Hari imikoranire iba hagati yo kurya nabi n’isuku mbi yo mu kanwa kuko buri kimwe cyatera ikindi. Mu busesenguzi bwakozwe muri Mutarama 2013 bwasanze ko iyo vitamines zidahagije, akanwa kacu kaba gafite ubudahangarwa buke bwo kurwanya za bacteria zituruka mu bintu bifata ku menyo ndetse kakabura n’ubushobozi bwo gufasha ishinya yacu gukira ibisebe. Ibura ndetse n’igabanyuka rya Vitamines D na A byangiza igice cy’inyuma cy’iryinyo ryawe (Enamel). Naho ibura rya vitamines B rishobora gutera iminwa yawe gusaduka, amatama yawe kuzana udusebe, ishinya yawe igatukura ndetse no kumva umuriro mu kanwa no ku rurimi (burning sensation).

  1. Indwara y’amagufwa (osteoporosis)

Mu Kuboza 2012, mu isesengura ryakozwe ry’ubushakashatsi 17, 11 muribwo bwagaragaje ko hari isano riri hagati y’indwara y’ishinya ndetse n’iyi ndwara ya Osteoporosis. Ikigo American Academy of Periodontology gisobanura  ko bishoboka ko byaba bishingiye ko osteoporosis yoroshya igufwa rituma iryinyo rikomera mu mwanya waryo, bigatuma iryinyo rishobora kuvamo.

  1. Isukari

Mu bushakashatsi bwabaye muri Gicurasi 2014 buvuga ko yaba mu bana cyangwa mu bantu bakuru, isukari ariyo soko yo kwangirika kw’amenyo yabo maze agacucuka. Abashakashatsi b’abongereza barebye mu mafishi y’abarwayi ahantu hatandukanye ku isi. Basanze 60 kugeza 90% by’abana biga ndetse na 92% by’abantu bakuru bo muri America bigeze kugira amenyo yangiritse mu buzima bwabo. Ugereranyije no muri Nigeria ahantu hataba amasukari menci, 2% nibo bigeze kugira amenyo yangiritse. Ibi byagarutsweho no mu bushakashatsi bwo muri Gashyantare 2012 ko abana babyibushye bagira amenyo yacukutse kubera ko barya ibiryo birimo amasukari kenci. Uko wongera kurya amasukari ni nako wongera ibyago byo gucukuka kw’amenyo yawe.

  1. Kanseri yo mu bihaha

 Nkuko ubushakashatsi bwakozwe muri Kamena 2016, bwagaragaje ko abantu bafite indwara z’ishinya baba bafite ibyago byinci byo kurwara kanseri y’ibihaha. Biba bibi noneho iyo umuntu afite indwara z’ibice bizengurutse iryinyo (periodontal disease) na diabete kuko ibyago byiyongera kurushaho. Abashakashatsi nanubu ntibagaraza impamvu ariko hari bamwe bemeza ko bacteria zo mu kanwa zishobora gutera iriya kanseri yo mu bihaha, mu gihe abandi bavuga ko imwe mu miti yo kuvura periodontal diseases ishobora kugabanya kanseri y’ibihaha.

  1. Indwara z’umutima

ikigo cy'American Association kivuga ko kugeza ubu hari ubushakashatsi bumaze hafi imyaka irenga 30 yiga isano riri hagati y’indwara z’ishinya, imyanda ifata ku menyo (plaque buildup) n’indwara z’umutima. Muri Gashyantare 2017 ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo American stroke association cyemeza ko n’abantu bakuru bafite idwara z’ishinya zigitangira baba bafite ibyago incuro 2 kurusha abandi bantu badafite ibibazo byo mu kanwa. Igisigaye kumenyekana ni ukumenya nimba ari ishinya yangiritse itera izo ndwara z’umutima cyangwa impamvu ari uko zishobora guhurira ku bintu byazitera nko kunywa itabi, gusaza detse na Diabetes yo mu bwoko bwa 2.

  1. Kurya nabi

Umuganga w’amenyo ashobora kumenya nimba ufite ikibazo mu mirire. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hejuru ya 89% by’abarwayi b’indwara ya bulimia (irangwa no kurya cyane ukarenza, nyuma ugakoresha uburyo bwo kwirutsa kugira ngo wumve uhembutse) bugaragaza ibimenyetso byo kwangirika kw’amenyo yabo bitewe na Acide yo mu gifu inyura kenci mu menyo yabo, ibyo ni ibitangazwa n’ikigo cy’Americandental association. Nyuma y’igihe kirekire, bitewe nuko cya gice cy’inyuma ku ryinyo cyangiritse, birangira amenyo ahinduye ibara, uko ateye, uburebure ndetse akanababaza waba unyweye cyangwa uriye imbuto n'ibintu bikonje.

  1. Imyaka yo kubaho.

Muri werurwe 2017 abashakashatsi kuva muri kaminuza ya Buffalo bakoresheje abagore barenga 55,000 bafite imyaka 55 kuzamura. Basanze hejuru y’imyaka 7, abagore bafite periodontal disease bari bafite 12% y’ibyago byo gupfa, naho abari baratakaje amenyo yabo yose bari bafite 17% byo gupfa ugereranyije n’abagore bitaga ku menyo yabo. Kubera iki? Abagore bari barakutse amenyo yabo bari bakuze kandi bashobora kurwara indwara z’umutima. Izo ndwara zikaba ziri mu bintu bishobora kukongerera ibyago byo gupfa.

Abantu twese ntitugira ishinya zisa, bamwe baba bafite izisa abandi zitandukanye. Ishinya ishobora gusa n'iroze ariko yarwara ikaba yahinduka igasa n'umutuku, umweru cyangwa umukara. Uzabibona kenci ko abantu bamwe bafite ishinya y’umukara bakunze guseka cyane. Abandi nabo ubona ko iyabo isa n’iroze ndetse n’umweru. Mu bihugu bimwe na bimwe kugira ishinya y’umukara bifatwa nkaho ari bimwe mu bintu biranga ubwiza, ariko ahandi ho ugasanga abo bantu bafite iyo shinya bafatwa nkaho ari indwara bafite. Hari ibintu byinci bishobora gutera ishinya guhindura ibara nubwo usanga rimwe na rimwe biba ari ibintu byatewe nuko umubiri wabo usanzwe uteye. Twifashishije imbuga nka watertower dental care ndetse na pulse live reka turebere hamwe bimwe muri byo. Ishinya y’umukara   Impamvu abantu bamwe bagira ishinya y’umukara, usanga biterwa nuko ishinya yabo yajemo melanin nyinci zikorwa na Melanocytes zo ziba ziri mu mubiri. Izo Melanin ubundi nizo zituma ishinya ndetse n’uruhu rwawe

Amenyo ari muri bimwe mu bice by’umubiri bituma ubirwaye agira ububabare bwinci. Bamwe usanga bapfuka umunwa, abandi bakasama, abandi mu muyaga ugasanga bari gutaka. Benci nanone usanga bakoresha kujundika amazi y’akazuyazi, gukoresha akadodo bashaka gukura ibiryo hagati y’amenyo ndetse no kujya kugura imiti igabanya uburibwe. Nubwo wagura iyo miti ariko ntabwo uba ukuyeho ikibazo cyirimo kugutera ubwo buribwe, shaka Muganga w’amenyo agufashe kugikemura. Nimba ubona iruhande rw’iryinyo habyimbye cyangwa hari amashyira,cyangwa nimba wumva ufite n’umuriro, ibyo bishobora kuba ibimenyetso by’ikibyimba kandi byaguteza ibindi bibazo bikomeye. Jya kwa Muganga byihuse nkuko urubuga rwa webmd rubikugiramo inama kuri icyo kibazo ndetse n'ibi.