Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yasabye Abagore gukora ubuhinzi busagurira amasoko

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yasabye Abagore  gukora ubuhinzi busagurira amasoko

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro mu karere ka Gicumbi,  Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr Uwamariya Valentine, yasabye abagore gukora ubuhinzi buteye imbere bagasagurira amasoko, kugira ngo birusheho guhindura imibereho yabo n'iy'umuryango muri rusange.

Mu ijambo rye yashishikarije abagore gukora bakiteza imbere ariko abagabo nabo bakabigiramo uruhare, kuko gufatanya hagati y'umugabo n'umugore ari byo bituma bagira umuryango utekanye kandi ushoboye.
Ati"abagore bo mu cyaro barahinga ariko ugasanga ubuhinzi bwabo ntibuteye imbere.Bagore nimwe ba mbere mukwiye gufata iya mbere no kugira  inyota y'iterambere."

Akomeza agira ati"Turasaba abagabo gufatanya n'abagore bagakorera hamwe bakizera abagore babo ko bashoboye gukora cyane cyane imirimo ibyara inyungu."

Nyirajyambere Belancille perezida w'inama y'Igihugu y'abagore avuga ko abagore bo mu cyaro bagerageza gukora binyuze mu bukangurambaga butandukanye bagiye bahabwa, kuko hari abagerageza kugana ibigo by'imari ariko ko hakiri inzitizi zikibabangamiye zigatuma badatera imbere.

Ati"Hakenewe Ubumenyi muri gahunda zo guhanga umurimo , kugezwaho amazi meza n'ibindi bibafasha gukora batekanye, abagore bo mu cyaro kandi bakeneye guhabwq amahugurwa mu gukora ubuhinzi busagurira amasoko, barahinga ariko ibyo bahinga ugasanga ntibigera ku isoko".

Nyirajyambere Belancille perezida w'inama y'Igihugu y'abagore ku rwego Rw'Igihugu, avuga ko abagore bagifite inzitizi mu iterambere ryabo.

Abatuye mu karere ka Gicumbi kandi basabwe kwirinda amakimbirane yo mu muryango, guca ubuzererezi mu bana no kurwanya igwingira n'imirire mibi.

Umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro wijihirijwe mu murenge wa Rubaya, waranzwe n'udushya twinshi harimo kuremera imiryango itishoboye, hagabiwe inka imiryango 2 , abandi bahabwa imbabura zirondereza amakara n'ibigega bifata amazi.

Min.w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr Uwamariya Valentine yifatanyije n'abanyagicumbi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro.