Huye : Minisitiri Prof Bayisenge yasabye abagore kuba umusemburo w’ubukungu bibumbira mu bimina n’amatsinda yo kuzigama

Huye : Minisitiri Prof Bayisenge yasabye  abagore  kuba umusemburo  w’ubukungu  bibumbira mu bimina n’amatsinda yo kuzigama

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu karere  ka Huye,Minisitiri  w,Uburinganire  n’iterambere ry’umuryango  Prof. Bayisenge  Jeannette , yasabye abagore  kwiyumvamo ubushobozi bakumva  ko ibibazo  bafite  ari nabo bazabikemura.

Minisitiri  Prof Bayisenge  yashimangiye  ko hakiri inzitizi  abagore benshi  bo mu cyaro  bagifite  zo kwiteza  imbere, aho  bagikora  ubuhinzi buciriritse  bugamije kurya  gusa rimwe na rimwe n’ibiryo bidahagije , ariko atari bwa buhinzi bubyara  amafaranga.Kuri iki hakiyongeraho  n’imihindagurikire  y’ikirere ugasanga yahungabanyije ubuhinzi bwabo.

Abagore  bo  mu cyaro  ngo baracyanazitiwe  no gukora  imirimo  ya nyakabyizi  ku gipimo  cyo  hejuru, kuba badashobora  kugera  ku nguzanyo  ndetse  na ya mirimo  yo  mu rugo idahemberwa  ni ukuvuga  bakora  ariko itinjiza  amafaranga. Aha niho Minisitiri w’uburinganire n'iterambere  ry'umuryango yahereye  asaba abagore  kwiyumvamo  ubushobozi  bakumva  ko  nta wundi  uzaza  kubakemurira  ibibazo, ahubwo  ibisubizo biri muri bo .

Ati’’ Twaganiriye  n’abagore  babigezeho  bakagaragaza  n’aho  bamaze  kugera,  ntibisaba  igishoro kinini  cyangwa  gihambaye, ahubwo  mwitabire gahunda  zo kwizigamira  no gukorera  mu matsinda,ni umurongo  Leta yashyizeho  muwitabire. Buri  mutegarugori  wese  ndetse n’uwo bashakanye bajye mu matsinda kuko gukorera  hamwe nibyo bizazamura  umuryango’’.

Akomeza agira ati’’Ikintu cya  mbere  ni ukwiyumvamo  ko ufite ubushobozi  buriya  n’uwaguha na miliyoni 10 na miliyoni 100 z’igishoro utiyumvamo ko wifitemo ibisubizo mbere na mbere, ntacyo  byakumarira. Ikintu cya mbere ni ukumva ko ushoboye  kandi  ibikorwa twasuye  bigaragara ko abagore  bakora, icyo rero tubabwira ni ugukoresha  izo mbaraga nkeya  bakizigamira  kandi ubona ko abagore bacu bamaze kuvayo.Harii  ibishoro bigenda  bitangwa  yaba Leta ariko hari n’abafatanyabikorwa  bafasha abagore.Ubona ko rero twese nidufatanyiriza hamwe abagore bazakomeza gutera imbere.’’

Mukangenzi  Costance  umwe  mu bagore  bagore biteje imbere  wo mu kagari ka Kabuga umurenge wa Kigoma mu karere ka Huye, avuga ko yabayeho aba mu rugo ariko akaza kubona bagenzi be buri wa 3 bagenda ababajijeho aho bajya bamubwira ko baba bagiye mu itsinda. Abibwiye umugabo  ntiyabyumvise  kuko amafaranga yo kwizigama  yamusabye yarayamyimye.Icyakora kuko yabishakaga  yagiyemo aho yizigamiraga amafaranga 200 buri cyumweru, bagabanye we yahawe ibihumbi 32 mu gihe abandi bagore bizigamye neza bo bahabwaga  asaga ibihumbi 70.

Mukangezi avuga ko nyuma y’aho  umugabo  we yumvise neza gahunda yo kwizigamira ubu bamaze kwiteza imbere. Ati’’ Kwizigamira  mu itsinda  nibyo byatuzamuye twatangiye tugura  amatungo , ubu twamaze no kwimuka aho twari  dutuye  mu manegeka ,twubatse inzu nziza  ubu tuyigurishije baduha miliyoni 2 n’igice. Si ibyo  byonyine kuko ntitwagiraga n’aho guhinga,ariko kubera amatungo  twarafumbiye imilima irera  ndetse tunaguriraho indi byose ni mu mafaranga twakuraga mu itsinda’’.

Umunsi  mpuzamahanga  w’umugore  wo mu cyaro wizihizwa  buri mwaka ku itariki 15 ukwakira . Mu rwego  rwo  gufasha abagore  gukomeza kwiteza imbere  imiryango 10 yagabiwe inka, imiryango 2 ihabwa imashini zo kudoda, hari n’abahawe amashyiga  ya  rondereza  ndetse  n’amatsinda  y’abagore  ahabwa  amafaranga y’inkunga  y’igishoro  aho hari n’itsinda  ryahawe  amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. hanasezeranyijwe kandi imiryango isaga 150 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

Nk’uko bigaragara  mu gitabo kivuga  ku ngamba zo kwinjiza uburinganire  mu buhinzi  cyanditswe  na minisiteri  y’ubuhinzi n’ubworozi  ifatanyije  na UN Women, bagaragaje  ko  abagore bakiri  inyuma  cyane mu gukoresha inzira z’inguzanyo, kuko abangana na 63% b’abagore  ari bo banyura mu zemewe  zo kugera ku nguzanyo, mu gihe abagabo  ari 74%

Abagore bahabwa inguzanyo ni 25.5% mu gihe abagabo ari 45.5%. Serivisi  zituruka  ahandi hatari muri banki ni 60 % mu gihe  abagabo  ari 71%.  umurenge Sacco ni  30% abagabo  bo ni 38%. Inguzanyo zitangwa na banki z’ubucuruzi ni 5.6% mu gihe abagabo ari 94.6%. inguzanyo  zitangwa n’ibimina ni 51.3% mu gihe abagabo  ari 36.8% naho inguzanyo  zitangwa  n’inshuti zingana na 9.2% ku bagore na 4.1%.

Abagore bari babukereye baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro

Abagore bahawe amashyiga ya rondereza  yo kubafasha  gucana  barondereza ibicanwa

Amatsinda y'abagore  yahawe  igishoro kizabafasha  kongera ibyo bakora

Hatanzwe imashini  zo kudoda  mu rwego rwo gushyigikira  abagore bize imyuga

Imiryango yabanaga idasezeranye  nayo  yasezeranye, nyuma  yo gusezerana  banasangira umutsima.

Marie  Jeanne  UWAMBAYINEMA /heza.rw