Abahagarariye inyungu z'abarokotse Jenoside banyuzwe n’igihano cyahawe Biguma

Abahagarariye inyungu z'abarokotse Jenoside banyuzwe n’igihano cyahawe Biguma

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 kamena 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y'igihano cya burundu cyahawe Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, waburanishwaga n'urukiko rwa rubanda (cour d'Assises) mu gihugu cy'Ubufaransa.

Ku itariki ya 26 nibwo ubushinjacyaha bwari bwasabiye Biguma igihano cyo gufungwa burundu, kubera uburemere bw'ibyaha bya Jenoside yakoze. Iki gihano cyananyuze bamwe mu barokotse Jenoside bo mu karere ka Nyanza bamwiboneye amaso ku maso, ayoboye ibitero ndetse anakangurira akanagira uruhare mu gushinga za bariyeri hirya no hino muri Nyanza.

Abatangubahamya batandukanye baba abarokotse Jenoside batanze ubuhamya mu rubanza rwe, abagororwa bafatanyije nawe bafungiye mu Rwanda nabo bakunze kugaragaza uruhare rwe mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi, akanabigaragaza ubwo yatangaga ingero zo kurasa nko ku musozi wa Nyamure ngo niwe warashe isasu rya mbere ku batutsi bari bahahungiye, maze aba atinyuye abajandarume kurasa abarokotse amasasu bakicwa n'interahamwe ku mabwiriza bahawe na Biguma.

Biguma ashinjwa kandi kuba yaricishije uwari burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse.
Ubwo abatuye mu karere ka Nyanza bagezwahagaho aho urubanza rwa Biguma rugeze mu nteko y'abaturage yo ku wa 27 Kamena, umwe mu batangabuhamya yagize ati "Niba igihano cya burundu Biguma yasabiwe aricyo gikomeye kurusha ibindi nagihabwa, bizafasha abacitse ku icumu kumva ko  bashyigikiwe bakumva ko akababaro kabo abantu bakumvise".

Akomeza agira ati "urukiko rwakoze uko rushoboye kumenya amateka ariko we yashatse gupfukirana ibintu, yitwaye nk'umuhakanyi ahakana amateka akagaragaza ko atari ahari, atabizi, mbese yitwaye nk'uhakana amateka ya Jenoside".

Me Gisagara Richard, umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, avuga ko Biguma yahawe  igihano cya burundu kubera impamvu zitandukanye harimo n'uburyo yitwaye mu rukiko.

Ati "Bamuhamije ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu, ahawe igihano cya burundu ari nacyo gikomeye. Urukiko ruvuze  ko  rwagendeye ku kuba atarigeze agaragaza kubabazwa (remord) na gatoya ubwo abarokotse baza kumushinja akabihakana, no mu rubanza rwe yari ameze nk'aho bitamureba".

Ku ruhande rwa  Elidad Niyonsaba, perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza, avuga ko bishimiye igihano cyahawe Biguma, kuko ngo icyo abacitse ku icumu baba  bifuza ari ukubona ubutabera bwuzuye, ni ukuvuga umuntu wakoze Jenoside akica abantu  afatwa akabihanirwa. Ati "Twebwe twabyakiriye neza ndetse twumva dutewe ishema n'uburyo Igihugu cyacu cyabigizemo uruhare kikabikurikirana bikaba byarangiye neza."

Kayitesi Immaculée, umuyobozi w'Avega ku rwego rw’Igihugu, nawe agaragaza ko abapfakazi yicishirije abagabo bishimiye ubutabera bahawe bagasaba ko byaba isomo no ku bandi bakoze ibyaha bya Jenoside. Ati "Nanjye ndi umwe mu bo yicishirije abagabo. Uwanjye baramurashe mbere gato ya Jenoside yitwaga Makuza Narcisse. Rero twumvaga uburyo yagiye azenguruka hirya no hino ahinduranya amazina, tukagira ngo hari izindi mbaraga afite ariko ubwo ahanwe natwe turanyuzwe".

Akomeza agira ati "Nk'ubu twumva ko Kabuga ngo bamuretse kubera ko ngo ashaje, tukibaza ngo none se iyo myaka afite niyo imubuza kubazwa ibyo yakoze? Aho yagiye azenguruka hose abantu ntibamubonaga? Nawe twifuza ko yakurikiranwa akabazwa ibyo yakoze".

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, yavukiye ahahoze ari komini Rukondo perefegitura ya Gikongoro. Yari umuyobozi wungirije wa jandarumori muri Nyanza. Akaba yarahungiye mu gihugu cy'Ubufaransa akaza no kubona Ubwenegihugu akoresheje umwirondoro utari wo maze yitwa Philippe Manier.