Igiti ni ubuzima ucyangije aba yangije ubuzima : Minisitiri Gasana

Igiti  ni ubuzima  ucyangije  aba yangije ubuzima : Minisitiri  Gasana

Muri iki gihembwe cyo  gutera  amashyamba, umushinga Green Gicumbi urateganya gusazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 360, aho hazaterwa ingemwe zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana mu karere ka Gicumbi, uyu mushinga ukoreramo.

 Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mushinga, Kagenza Jean Marie Vianney, kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’umuganda rusange wabereye mu karere ka Gicumbi, aho uyu mushinga wifatanyije na gahunda y’Igihugu yo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba 2022-2023.

Umushinga kandi ukaba uzanatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 1700, ndetse unatange ibiti by’imbuto ziribwa bingana na 150,000. By’umwihariko muri gikorwa cy’umuganda w’uyu munsi, wanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye baturutse ku rwego rw’igihugu barimo Nyakubahwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Bwana Alfred Gasana, ku bufatanye n’abaturage hatewe ingemwe z’ibiti ku buso bungana na Hegitari  eshanu. Umusozi wateweho ibi biti, ni umwe mu mizosi yo mu Karere ka Gicumbi iri muri gahunda yo gusazurwaho amashyamba, ikaba ifite hegitari zirenga 100.

 Mu ijambo rye Minisitiri w’umutekano mu gihugu, wari umushyitsi mukuru yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti, yibukije ko igiti ari ingenzi mu mibereho ya muntu, ndetse asaba abatuye Akarere ka Gicumbi kwita ku gutera amashyamba no kuyabungabunga. Yagize ati‘‘Igiti ni ubuzima. Uwangiza igiti, aba yangiza ubuzima. Gutera ibiti biri mu muco karande w’abanyarwanda. Tugomba gutera ibiti ndetse tukabibungabunga, bityo imisozi yacu igakomeza gutoha.’’

 Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza  Jean  Marie Vianney, yasabye abatuye akarere ka Gicumbi kwitabira gufata neza amashyamba, hagamijwe kongera umusaruro w’ibiyakomokaho. Ati: ‘’Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Tera igiti, ubungabunge ejo hazaza”; abanyagicumbi, turabashishikariza kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba yanyu mu rwego rwo kongera ubwinshi n’umusaruro uyakomokaho, ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bityo tukarishaho kugira isi nziza, tuzaraga abadukomokaho’’.

Muri rusange umushinga Green Gicumbi, umaze gusazura amashyamba yo mu karere ka Gicumbi ku buso bungana na hagitari 1,100 mu gihe cy’imyaka itatu umaze utangiye ibikorwa byawo, ndetse gahunda yo gusazura amashyamba ikaba igikomeje. Green Gicumbi ni umushinga w’imyaka 6 ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, FONERWA ku nkunga y’Ikigega cy’Isi cyita ku mihindagurikire y’ibihe, GCF.

Uyu mushinga ufite intego yo kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Gicumbi ku mihindagurikire y’ibihe. Bimwe mu bikorwa by’umushinga birimo ibyo kurwanya isuri binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gusubiranya imikoki, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, guca imiringoti ku misozi ihanamye, gufata amazi y’imvura alkomoka ku bisenge by’inzu ndetse no gusazura amashyamba ashaje, hagamijwe kuyongerera umusaruro wayo.

Abatuye mu karere ka  Gicumbi basabwe kubungabunga  ibiti byatewe

Mu karere  ka  Gicumbi  umushinga  Green  Gicumbi  ugiye  gusazura  amashyamba  kuri hegitari 360 no gutera ingemwe 1100

Ni umuganda wari  witabiriwe  n'abaturage n'abayobozi  batandukanye

UWAMBAYINEMA  Marie  Jeanne

Ivomo: Fonerwa