Ngororero:Abana bafite imirire mibi bagiye guhabwa inkoko zitera amagi

Ngororero:Abana bafite imirire mibi bagiye guhabwa inkoko zitera amagi

Mu mihigo  mishya ya  ba mutima  w’urugo  bo  mu karere  ka Ngororero , bahigiye  ko bagihe  kurandura imirire  mibi n’igwingira  rikigaragara mu bana  bo muri aka karere  aho biyemeje  gukusanya  ubushobozi  bwo  guha  buri mwana ufite imirire  mibi inkoko  ebyiri  zitera  amagi.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Ngororero, Mukeshimana Claire, avuga ko  hagiye gukorwa ibarura rigamije kumenya aho abo bana baherereye muri buri murenge, kugira ngo bashyikirizwe ababitaho, kandi ko nyuma yo gusinya imihigo ya ba mutima w’urugo, bahita batangira kubinoza.

Agira ati “Tuzahera ku nkoko ebyiri kuri buri mwana, ariko nanone tukabagabana tukabitaho by’umwihariko, haba kubakurikirana mu mirire no kubafasha kubona ubushobozi bwo kubona ibyo kurya no kubitegura neza, kubaha uturima tw’igikoni no kunoza isuku yabo”.

Avuga kandi ko hari imirenge ibiri yari yahereweho ihabwa inkoko ahamaze gutangwa 34, bakaba bagiye gukomerezaho, mu yindi yose igize Akarere ka Ngororero.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe  aganira  na Kigali today dukesha iyi nkuru,  avuga ko ibikorwa bishingiye ku mihigo ya ba mutima w’urugo, bizagira akamaro mu kurandura imirire mibi n’igwingira, nyuma y’uko ikibazo bakigize icyabo.

Agira ati “Dutegereje umusaruro ufatika nyuma yo kwiyemeza kwinjira mu kibazo, ni ipfunwe kuri twe kuba dufite abana bagwingiye, niyo mpamvu twizeye ko kuganira ku mihigo yo kurwanya ikibazo bizadufasha”.

Akomeza avuga ko ahanini ikibazo cy’abana bagwingiye kiganje mu miryango ibanye mu buryo bw’amakimbirane, irangwa no kudafatanyiriza hamwe ku mugabo n’umugore, mu kwita ku burere bw’umwana, hakaba hazakomeza ubukangurambaga bwo kubana neza.

Ibindi abagore basinyiye mu mihigo yabo y’umwaka wa 2022-2023 harimo guhangana n’ikibazo cy’imyitwarire mibi ya bamwe bituma ku gasozi, kuko byanduza amasi y’amasoko abantu bakoresha.

Depite  Annoncée Manirarora  asaba abagore bo mu karere ka Ngororero kwita cyane ku bibazo by’abana bagwingira . Ati : “ Niba twemera ko turi kujyana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ntabwo ari twe dukwiye kuba aba mbere mu kugwingiza abana. Turambiwe igisuzuguriro. Ese turi mu ngamba cyangwa turajenjetse? Ibi bintu  nitutabirakarira ntabwo bizakunda. Reka imbaraga twahawe tuzikoreshe.”

Akarere ka Ngororero kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bagwingiye mu Gihugu, ku ijanisha rya 50.5%, bikaba bihangayikishije ku mibereho y’imiryango izabakomokaho mu myaka iri imbere, haramutse nta muti urambye ufariwe icyo kibazo.

Kuri ubu muri aka karere abana 87 nibo bakiri mu mirire mibi, muri bo 13 bakaa bari mu mutuku. Ni mu gihe abana 17 ari bo bamaze guhabwa inkoko ni ukuvuga ko hamaze gutangwa inkoko 34. Inama y’Igihugu y’abagore ikaba ivuga ko bihaye intego ko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka abana bose bafite ikibazo cy’imirire mibi bazaa bamaze guhabwa inkoko.

Ba mutima w'urugo bo mu karere ka Ngororero bahigiye kurwanya imirire mibi mu bana

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne