Abantu 28 bahitanywe n’ibiza mu mezi atatu

Abantu 28 bahitanywe n’ibiza mu mezi atatu

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko abantu 28 bahitanywe n’ibiza kuva mu Ukwakira 2023 kugeza muri Mutarama 2024, na ho abandi 98 barakomereka.

Muri Kanama 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko imvura izagwa mu mezi ane iri hagati ya milimetero 300 na 800 mu gihe isanzwe iba iri hagati ya milimetero 200 na 800.

Kuva icyo gihe inzego zitandukanye zahise zitangira gukangurira abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga gushyira imbaraga mu kuhimuka byihuse barengera ubuzima bwabo.

Imibare IGIHE yahawe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko abantu 28 bahitanywe n’ibiza bikomoka ku mvura hagati ya Ukwakira 2023 na Mutarama 2024.

Muri aba harimo abantu 11 bahitanywe n’ibiza hagati ya tariki ya 1 na 15 Mutarama 2024.

Iyi mibare igaragaza ko inkuba ari zo zahitanye abantu benshi muri aya mezi aho zishe abantu 15, mu gihe abagwiriwe n’inzu ari batanu. Intara zibasiwe cyane ni iy’Iburengerazuba n’Amajyepfo.

Mu rwego rw’ubuhinzi hangiritse imyaka iri ku buso bungana na hegitari 478.8128, hapfa inka 25 n’andi matungo atandukanye 3517.

Inzu zasenywe n’ibiza muri aya mezi atatu ni 165, mu gihe 996 zangiritse. Izi zirimo ibyumba by’amashuri 75 n’insengero 15.

Mu bindi bikorwa remezo byangiritse harimo ibiraro bitandatu, inzu zikorerwamo n’ubuyobozi 16 n’imiyoboro y’amashanyarazi 15.

MINEMA ivuga ko imiryango 4309 yakuwe ahashobora guteza ibibazo kuva mu Ukwakira 2023, iracumbikishirizwa, ndetse gahunda zo kubafasha gutura neza ku buryo burambye ikaba yaratangiye mu turere 14.

Inasaba abantu gukurikiza amabwiriza yose atangwa n’inzego zibishinzwe agamije kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza, harimo kuzirika neza ibisenge by’inzu no gufata amazi y’imvura no kugama mu nzu mu bihe by’imvura kandi bakirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe imvura iri kugwa.