Muhanga : Meya Kayitare yagaragaje igitera ibura ry'amazi mu mujyi w'aka karere

Muhanga : Meya Kayitare  yagaragaje igitera ibura ry'amazi mu mujyi w'aka karere

Abatuye  mu duce  dutandukanye  two mu mujyi wa Muhanga, bakunze  guhora  bagaragaza ikibazo kibabangamiye ,  cy'ibura  ry'amazi  dore ko hari  n'abamara iminsi itanu batarayabona.

Abakoresha urubuga  rwa whatsap rwa wasac ishami  rya Muhanga, bakunze guhora babaza  ubuyobozi bwa wasac i Muhanga ,  impamvu batabona  amazi. Aba ni abiganjemo  abatuye mu duce twa Nyabisindu, Biti, Kirimahwa, Ruli,Kagitamara, Karama,Kabeza,Munyinya  n'ahandi.

Umuyobozi  w'akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu kiganiro n'itangazamakuru, yagaragaje  ko hakurikijwe ubwiyongere  bw'abatuye  mu mujyi  wa Muhanga, n'ingano y'amazi uruganda  rwa Gihuma  rugaburira  uyu mujyi bitakijyanye.

Yagize at: “Muri rusange  mu gihe cy'izuba amazi  aba macye  ariko bikanajyana  n'ubushobozi  bucye bw'uruganda  ugereranyije n'abatuye umujyi  wa Muhanga, kuko ni umujyi urimo kwaguka.Ubundi wasac mu gihe cyiza ishobora gutunganya metero kibe (m3 ) ibihumbi bitatu ku munsi, izo metero kibe ni 50% by'amazi akenewe , ni ukuvuga ngo iyo urebye abatuye umujyi wa Muhanga babona amazi umunsi umwe, ejo bagasiba undi munsi  kugira ngo ya 50% yasigaye nayo ibone amazi''.

Akomeza agira ati'' Ikibazo ni ubushobozi  bw'uruganda  rudashobora guhaza abatuye umujyi  wa Muhanga, kuko uru ni uruganda  rwubatswe mu 1988 ,rwari rwubakiwe guha amazi abaturage bari  bahari icyo gihe, uko Muhanga ituwe uyu munsi ntabwo birimo kujyana.Birasaba kubaka urundi ruganda kugira  ngo  abatuye no mu yindi mirenge  nabo babone amazi''.

Meya Kayitare  avuga  ko uru ruganda  rwa Gihuma  mu gihe  cy'izuba  ruba rutunganya metero kibi  2000 ku munsi, iki ngo nicyo  gihe  abantu batangira  kubura amazi iminsi myinshi, hakaba n'abamara iminsi itanu batarayabona kuko aba yagabanutse cyane.

Ati'' Kugira ngo rero hakemuke iki kibazo ku buryo burambye, icya mbere  ni  ukubaka urundi ruganda rw'amazi ,kandi wasac  umushinga irawufite,undi muti ushobora kuboneka ni ugutunganya isoko aho ariya mazi aturuka, ngira ngo murabizi  ko ari muri ririya dame ya Rugeramigozi, iyo bihuriranye n'ubuhinzi bw'umuceli amazi aragabanuka''.

Meya Kayitare  avuga  ko mu gihe  hatarubakwa ikindi kigega, baganiriye na Wasac na Minagri kugira ngo  hatunganywe  dame ya Rugeramigozi , havanwemo isuri kugira ngo  ijye yakira amazi menshi, abahinzi  babone  ayo  bakoresha  ariko na wasac ibone  ayo itunganya.

UWAMBAYINEMA  Marie Jeanne/heza.rw