Abaturarwanda barasabwa kureka ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe

Abaturarwanda barasabwa kureka ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe

Minisiteri y'ibidukikije mu Rwanda irasaba abaturarwanda kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe, kuko bigira ingaruka ku buzima bw'abantu.

Ibi byatangarijwe muri siporo rusange yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n' abatuye mu mujyi wa Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kamena 2023.

Minisitiri w'ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc asaba abanyarwanda guhagurukira hamwe nk'abitsamuye bakanga ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa.

Ibi ngo ni nk'amacupa y'amazi  avamo amazi akajugunywa, imiheha ya pulasitike , ibiyiko  n'amakanya ya pulasitike usanga abantu bakibikoresha nyamara ngo bigira ingaruka ku buzima bw'abantu.

Ministiri Dr Mujawamariya yagaragaje ko hari ibindi bikoresho abantu bakoresha , ariko badakoresheje ibi byangiza ubuzima bwa muntu.

Ati"Nimureke duhe unwanya ibidukikije wo guhumeka.Tujya tujya ahantu bakakuzanira  umutobe mu kirahure bagashyiramo umuheha wa pulasitike , ujye ubyanga nibawuguha ubabwire uti umuheha nimuwusubirane ,  si ngombwa ko uwo mutobe uri mu kirahure wawunywesha umuheha".

Gukoresha ibikoresho bya pulasitike ngo biterwa no kwanga  guhinduka kandi nyamara hari ibindi bikoresho abantu bakoreshwa.

Ati" Niba ukeneye ikintu cyo guhahiramo birashoboka ko twanagura ibyo dufite bikavamo ibikoresho.Ushobora gufata umutaka wawe washaje ukavanaho cya gitambaro ukakidoda ugakuramo agakapu ko guhahiramo. Ushobora gufata umupira wawe cyangwa ipantalo yashaje ukayikuramo agakapu ko guhahiramo ntabwo ari ngombwa ko inyanya zijya muri pulasitike".

Akomeza agira ati"  Niba ufite imodoka yawe ushobora gufata indobo ukayishyiramo ukajya guhahiramo akaboga, si ngombwa ko zijya mu ishashi.Mu biro aho dukorera niba hari cya gicupa kinini ,si ngombwa ko abantu bose baba bafite amacupa abakwiriye y'amazi , ushobora kubaha ibirahure bakagenda bajya kwivomera".

Kabera Juliet umuyobozi w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibidukikije REMA , avuga ko hari itegeko ryateguwe rigamije guca ibikoresho bya pulasitike ariko biva hanze y'Igihugu , harimo nko kuba byazamurirwa imisoro.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko abantu bihereyeho bakanga kubikoresha, baba bagize uruhare mu gutuma bicika.

Ati"Twaciye amashashi ariko arakinjira mu buryo bwa magendu kubera ko abantu batarumva ko bagomba kubyanga.Cyane cyane twihereyeho zacika Iyo umuntu yanze gukoresha biriya bikoresho ntabwo bariya babicuruza babona ababigura".

Akomeza agira ati" Abantu bakwiye kumva ko turiya tuntu tuvunguka ku macupa ya pulasitike bigira ingaruka ku buzima, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bitera kanseri, birabobeka mu maraso no mu mashereka ,  rero tugomba kwanga kubikoresha nitubyanga n'inganda zibikora ntizizongera kubizana".

Kuva tariki ya 27 Gicurasi u Rwanda rwatangiye icyumweru cy'ibidukikije , kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 5 Kamena 2023.Minisiteri y'ibidukikije isaba inzego z'ibanze gukomeza gushyiraho uburyo bufasha abaturage kwirinda ihumana ry'ikirere biturutse kuri iri koreshwa ry'ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa incuro imwe.

U Rwanda na Noruvege  ni byo bihugu  biyoboye ibindi bihugu 58, byishyize hamwe kugira ngo hashyirweho itegeko rica burundu ibikoresho bya pulasitike.

Abayobozi batandukanye hamwe n'abatuye mu mujyi wa Kigali , muri siporo rusange basabwe kwanga ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa incuro imwe.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw