Abasenateri basabye RSSB kohereza abakozi bayo mu itorero kubera guha serivise mbi abarwayi babagana.

Abasenateri  basabye  RSSB kohereza  abakozi  bayo  mu itorero  kubera  guha serivise mbi abarwayi  babagana.

Kuri uyu wa kabiri  tariki 31 Gicurasi 2022 , abasenateri  bagize  komisiyo y'imibereho  y'abaturage  n'uburenganzira  bwa  muntu , yagiranye ibiganiro  n'ikigo  cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize  RSSB , aho  abasenateri  bagaragarije  iki kigo ibyo  babonye mu ngendo  bakoze muri uku kwezi ,aho basanze  abakozi  b'iki kigo  bari hirya  no hino mu bigo  by'ubuvuzi , batanga  serivise  zitari  nziza ku baje  babagana  biganjemo abarwayi maze  basaba  ko aba  bakozi  bajyanwa  mu itorero , kuko hari aho basanze  aba  bakozi batanazi  gahunda  ya Leta  ishyira  umuturage  ku isonga.

Hon. Prof  Cyprien Niyomugabo avuga  ko aba  bakozi  begereye  abaturage  babaha  serivise zitanoze bakwiye gutozwa. Ati'' Mwazaganiriye  na  Minubumwe mukabajyana  mu itorero  nabyo  birakenewe kuko nabonye  njye  bakeneye  itorero kugira  ngo  bumve  ko ubuzima  bw'umuturage  buri mu byihutirwa, buri ku isonga''.

Usibye  kuba  aba basenateri  bagaragarije  iki kigo ko abakozi  batanga serivise  banagaragaje  ko abarwayi basanze  bafite ikibazo cyo kutabona  imiti cyane cyane  abakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituelle  de sante),badahabwa  imiti  kwa  muganga bakabwirwa ko batayemerewe  ahubwo bakabereka  za farumasi  ngo  bajye  kuyigurira.

Hon. Niyomugabo   yavuze ko  ibi  byaca intege ubukangurambaga bukorwa  na  buri munyarwanda ngo abanyarwanda  bose  bagire  ubwisungane babashe kwivuza. 

Ati''iyo agiye kwa  muganga  bakamubwira bati uyu muti wowe wa mituweli ntabwo uwemerewe ariko hariya imbere muri  farumasi urahari, mu mutwe  ashobora  kwibaza ati ya mafaranga uwayegeranya  nkajya njya  kwigurira  ko n'ubundi  nywigurira, iki kirihutirwa naho ubundi byaca  intege ubukangurambaga  abanyarwanda  dukora  twe  na twe  turimo ngo  babone ubwisungane mu kwivuza''.  

Hon. Mureshyankwano  Marie  Rose  avuga  ko basanze  hari  umuti  nk'uvura igifu  cyangwa pomade ikoreshwa  n'abavunitse  na yo  ngo idahabwa  abarwayi bayikeneye bakoresha mituweli.

Ati''umuti  w'igifu ngo ntiwerewe gutangwa ku kigo nderabuzima , pomade niba umuntu yavunitse ngo ntiwemerwe  gutangwa , umuti  uvura  indwara zandurira  mu mibonano mpuzabitsina  ndagira ngo ibyo  rwose muzabyiteho  , ubwo se iyo  miti  idatangiwe  hariya  hegereye abaturage  mu by'ukuri abaturage  baba barimo kubona  serivisi ya hehe''.

Ku ruhande  rwa RSSB Dr Regis Hitimana  umuyobozi  wungirije  w'iki  kigo, avuga  ko  bagiye  gukorana  n'izindi nzego kugira  ngo serivisi  z'ubuvuzi cyane cyane  ibirebwa  n'abakoresha  ubwisungane  mu kwivuza na RAMA , ndetse ngo harimo  no  gutunganywa  urutonde rw'imiti.

Ati''urutonde rw'imiti minisante yafashe iyo gahunda yo  kuvugurura  urwo rutonde, ababantu benshi  barugizemo  uruhare natwe  twarugizemo  uruhare ruri hafi kurangira , ndumva niba  ntibeshye  rwakagombye  kwemezwa muri uku kwa gatandatu kugiye  gutangira''.

Dr.Hitimana Regis umuyobozi wungirije wa RSSB/photo /Parliament.

Dr Hitimana  avuga  ko  barimo kuvugana  na Minisante  ngo  barebe  ko  n'imiti iri ku rutonde  nayo  itabura , kuko  85% by'abanyamuryango  ba RSSB bivuriza  ku bigo  nderabuzima na za poste de sante.

Biteganyijwe  ko imyanzuro izava muri  ibi biganiro byahuje  RSSB n'iyi komisiyo bizashyikirizwa inteko rusange  ya Sena  ikabitangaho  ibitekerezo , nyuma  igatanga  inama kuri Guverinoma  cyangwa  bigashyikirizwa Guverinoma.

Jeanne@heza.rw

source inkuru ya RBA