Urubanza rwa Bucyibaruta : Umutangabuhamya yavuze uko Superefe yatangije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri paruwase ya Cyanika

Urubanza rwa Bucyibaruta : Umutangabuhamya yavuze uko Superefe yatangije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri paruwase ya Cyanika

Kuri uyu  wa kane  tariki ya 2 Kamena, umutangabuhamya  w’imyaka  50  wakatiwe  imyaka  19 kubera  uruhare  yagize  muri jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragarije urukiko  uburyo  uwari superefe  Ndengeyintwari  Joseph wayoboraga i Karaba yatangije ubwicanyi no kurya inka z’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwase ya Cyanika.

Umutangabuhamya yatangiye  avuga ko ku itariki 16 Mata 1994 abatutsi  bari batuye ahitwa i Gashiha hafi y’aho Bucyibaruta yakomokaga, batangiye gutwikirwa  amazu, maze  bahungira  kuri paruwase ya Cyanika hamwe n’amatungo yabo. Ibi ngo abayobozi barimo na Bucyibaruta barabirebaga ariko ntibagire icyo bakora ngo bihagarare. Uwo munsi ngo uyu wari superefe avuye mu nama kuri perefegitura ya Gikongoro, yasanze  inka  z’abatutsi  ku kibuga maze akabaza abahutu uwabagize abashumba b’inka z’abatutsi, bahita bazahukamo barazitemagura, barazirya.

Bukeye tariki 17, uyu mutangabuhamya avuga ko ari bwo bavugije  amafirimbi babwira abaturage bose ngo nibatabare mu Cyanika, ati “ubwo hemejwe ko abatutsi tubatera. Superefe yatse grenade ebyri Karekezi Mbaga umuhungu wa Karekezi Albert bamwana wa col Simba Aloys”.Ngo Superefe yababwiye ko bagomba kwica abatutsi kandi buri Segiteri ikirwanaho. Ubwo ngo yafashe grenade 2 maze azihereza uyu mutangabuhamya wari warigeze no kuba umusirikare hagati ya 1988 na 1993, amusaba kujya imbere akayitera. Ati “Twarazamutse ndagenda ndayitera, ubwo abatutsi bari aho ntibasohotse.Ubwo abaturage bari bagose ikigo bumvise ituritse bagira ubwoba  bariruka, twarongeye tuvuza amafirimbi ngo bagaruke”. Bagarutse ngo Superefe yarabagaye, arababwira ngo “muri imbwa ngiye kuziyakira umusada wo kwica bariya batutsi ariko namwe muzabafasha”.

Umutangabuhamya  yabwiye urukiko ko ku itariki ya 20 na 21 sa cyenda  z’ijoro bumvise urusaku rwinshi rw’amasasu I Murambi, maze bumva n’amafirimbi avuga ngo “nibatabare mu Cyanika”. Ubwo ngo barazamutse bajya ku kibuga hari nka sa mbiri za mugitondo, basanga Capt Sebuhura n’abajandarume babiri bari bafite intwaro, Burugumesitiri wa Kinyamakara, uwa Rukondo,  uwa Nyamagabe n’uwa Mudasobwa n’abapolisi n’abaturage babo bose bahuruye. Ati “Superefe rero nibwo yavuze ati reka tugende. Capt Sebuhura n’abajandarume be bafashe intwaro zabo bajya imbere, twaragiye babateramo ibyuka by’insenda na gerenade zisanzwe kugira ngo babanze bacike intege. Baratangiye bararasa uwageragezaga gucika abaturage bakamutema”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko batangiye kwica kuva sa mbiri za mu gitondo  bigera sa kumi n’imwe za ni mugoroba, maze Sebuhura icyo gihe ngo yarababwiye ngo abasigaye bazabiyicira. Iki gihe ngo ntawari ugihumeka kereka bake bake bari baragiye baryama mu nsi y’imirambo. Amasasu amaze kurangira ngo hari abagiye bahaguruka bagira ngo kwica byarangiye abaturage bakabica.

Umutangabuhamya abajijwe n’urukiko niba hari indangururamajwi yaba yarigeze  yumva isaba abatutsi kujya kuri paruwasi, yasubije ko imodoka zahanyuraga zibivuga, ko ariho bazarindirwa. Izi modoka ngo zikaba zaravaga i Nyamagabe ariko batamenye neza ba nyira zo. Ni ubuhamya Bucyibaruta yakurikiranye yitangiriye itama.

Kuri Paruwase ya Cyanika ngo hakaba hari hahungiye abatutsi baturutse impande zose harimo n’abari bavuye i Murambi, abari bavuye Rukondo n’abari batuye muri Kinyamakara n’ahandi.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/ heza.rw