Muhanga: Batewe ubwoba n’ikiraro kibangamiye urujya n’uruza

Muhanga: Batewe ubwoba n’ikiraro kibangamiye urujya n’uruza

Abatuye utugari twa Sholi na Ngarama mu Murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga bahangayikishijwe n’ikiraro cya Bakokwe kigeraniwe gitwarwa n’amazi y’imvura ku buryo nta modoka igitambuka.

Ni mu gihe imvura ikomeje kwiyongera imigezi ikuzura, aho abaturage batuye muri utu Tugari bagaragaza ko isaha ku isaha ubuhahirane buhagarara, abana bakabura uko bagera ku mashuri, bakanabura uko bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Buramba.

Bamwe mu baturage baganiriye n’UMUSEKE bavuze ko iki kiraro kibafatiye runini harimo no kuba bakifashisha bageza umusaruro w’ubuhinzi ku isoko rya Bulinga mu Murenge wa Mushishiro, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka nikiramuka gitwawe n’amazi.

Bugenimana Jean Marie Vianney, atuye mu Mudugudu wa Gakondokondo, Akagari ka Sholi avuga ko imodoka itabasha kuhatambuka.

Ati “Ubu nta modoka yatambuka, uretse moto, amagare n’abanyamaguru, ubu imvura irimo iragwa ariko dufite impungenge ko umugezi wa Bakokwe niwuzura uragitwara cyose.”

Iyangirika ry’iki kiraro cya Bakobwe, rishimangirwa na Pasiteri Nzabandora Alphonse utuye mu Kagari ka Ngarama, Umudugudu wa Mpanga mu Murenge wa Kabacuzi.

Ati “Biragaragara rwose ko imvura niyongera kugwa gicika burundu. Twatanze raporo turategereje, gusa hakenewe ubuvugizi kigasanwa vuba.”

Mwenedata Angelique ni umwarimu wifashisha iki kiraro buri munsi agiye kwigisha ku ishuri riherereye mu Murenge wa Muhanga, asaba ko cyasanwa mu maguru mashya.

Yagize ati “ Uru rutindo ruvuyeho nta rundi twabona twajya twambukiraho mu gihe imvura yaguye kuko izindi ziri kure.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable yavuze ko iki kiraro cyangijwe n’imvura nyinshi, akavuga ko ntacyo bagikoraho mu gihe imvura yaba itagenje make ngo bagisane.

Ati “ Ariko impungenge tugira nuko imvura ishobora kurushaho kuba nyinshi n’ahasigaye ikahatwara, bikaba ikibazo.''

Ndayisaba Aimable yakomeje avuga ko imvura itanze agahenga nk’Umurenge bafatanya n’abaturage bakagisana, nk’uko basannye icya Rutongo gihuza Sholi na Butare bafatanyije na kompanyi zihacukura amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline aganira n’UMUSEKE yavuze ko bagiye gukorana n’umurenge bakareba icyakorwa kitarasenyuka burundu.

Yagize ati “Mu Karere dufite amateme, ibiraro n’intindo byangijwe n’ibiza, byose bizagenda bisanwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.”

Iki kiraro cya Bakokwe gifatiye runini abatuye akagari ka Sholi, hari abana biga ku ishuri ribanza rya Kibanda bakifashisha, abarwayi bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Buramba n’abanyeshuri biga ku Urwunge rw’Amashuri rwa Buramba bavuye mu Kagari ka Sholi.

Abo mu Kagali ka Ngarama nabo bifashishaga iki kiraro bajya mu bikorwa by’iterambere ndetse cyanyurwagaho n’imodoka zikura imicanga, imbaho n’amakara mu Kagari ka Sholi.

Mu gihe imvura yakongera kugwa umugezi wa Bakokwe ukuzura ntakuza kiratana