Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y'ishuri

Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza  amafaranga y'ishuri

Guverinoma  y'u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kuringaniza  amafaranga  y'ishuri  atangwa  n'ababyeyi, mu mashuri  y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye  asanzwe ari aya Leta n'amashuri asanzwe afatanya na Leta .

Ibi byavugiwe mu kiganiro  Minisiteri y'uburezi yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2002. Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amafaranga y'ishuri azajya atangwa n'umubyeyi ku bana biga mu y'incuke  n'abanza ari 975 ku gihembwe, n'aho mu mashuri  yisumbuye  akaba 19500 ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo  we azajya atanga 85000 ku gihembwe.

Minisitiri w'uburezi akaba yavuze ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga  mu byemezo by'ibigo by'amashuri w'ababyeyi  aho hari  ibigo byajyaga bisaba  ababyeyi amafaranga y'umurengera bikagora  ababyeyi.

Guverinoma  y'u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kuringaniza  amafaranga  y'ishuri  atangwa  n'ababyeyi, mu mashuri  y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye  asanzwe ari aya Leta n'amashuri asanzwe afatanya na Leta .

Ibi byavugiwe mu kiganiro  Minisiteri y'uburezi yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2002. Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amafaranga y'ishuri azajya atangwa n'umubyeyi ku bana biga mu y'incuke  n'abanza ari amafaranga 975 ku gihembwehatarimo imyenda y’ishuri, amakayi n’ibindi umwana akenera.

Mu mashuri  yisumbuye  akaba 19500 ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo  we azajya atanga amafaranga 85000 ku gihembwe.

Minisitiri w'uburezi akaba yavuze ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga  mu byemezo by'ibigo by'amashuri w'ababyeyi  aho hari  ibigo byajyaga bisaba  ababyeyi amafaranga y'umurengera bikagora  ababyeyi.

Ku bana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta, Guverinoma yanzuye ko igiciro kirenga ku bigenda mu kugaburira umwana ku ishuri mu minsi y’amasomo kizishyurwa na Leta. Minisiteri  ikaba ivuga  ko ariko bitabujije ko amashuri ashobora gusaba ababyeyi andi mafaranga , ariko akaba afitiwe impamvu ifatika kugira ngo akemure ibindi bibazo gusa ngo ntagomba kurenga  amafaranga 7,000  ku gihembwe mu mashuri yisumbuye.

Iyi minisiteri kandi ikaba imaze itangaje ingegabihe y'amashuri aho umwaka w'amashuri uzatangira ku itariki ya 26 Nzeri 2022.