Abamotari n'abanyonzi baza imbere mu guteza Impanuka zo mumuhanda

Abamotari n'abanyonzi  baza  imbere  mu guteza  Impanuka   zo mumuhanda

Polisi y’u Rwanda  n’abafatanyabikorwa bayo  basubukuye  ubukangurambaga  bwa Gerayo  Amahoro, muri  ubu bukangurambaga  bwatangirijwe  mu karere ka Muhanga  ku rwego rw’intara  y’Amajyepfo, hagaragajwe  uburyo imyitwarire  n’uburangare  bw’abatwara  moto  n’abatwara amagare  ari byo  bituma  impanuka  ziyongera  mu muhanda.

Umuyobozi  mukuru wa  polisi wungirije  ushinzwe  abakozi  n’imirimo muri polisi  y’u Rwanda D/CGP Ujeneza  Jeanne  Chantal, yasabye  abamotari  n’abanyonzi  kwitwararika  mu muhanda, kuko  byagaragaye  ko 80% by’impanuka  zo  mu muhanda  ziterwa  n’uburangare bw’abakoresha umuhanda.

Ati’’  Icyo  dushyize  imbere  ni ukugabanya  impanuka  zo mu muhanda  kandi namwe  abamotari n’abanyonzi  mubigizemo uruhare. Hari imyitwarire  abamotari  n’abatwara amagare  bakora  agateza impanuka, kandi yagombaga kwirindwa. ‘’

Akomeza agira ati’’ Hari abamotari  bagenda  bavugira kuri telefoni  bakarangara, hari abasanga abantu bashungereye ku muhanda bakareba  ugasanga ataye umuhanda biteje impanuka. Hari abatwara banyoye ibisindisha, abagenda  basesera mu modoka  n’ababa bafite umuvuduko uri hejuru , hari abatwara amagare bagenda  bafashe ku modoka inyuma , gutwara amasaha ya nijoro nyuma ya sa kumi n’ebyiri, ayo ni amakosa  akorwa  kandi byashoboka ko yakwirindwa, turabasaba kuyareka no kuyirinda’’.

Guverineri  w’intara  y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga  ko koko bigaragara ko ibi byiciro bibiri  bigira  uruhare  runini mu guteza impanuka, mu muhanda wa Kigali Kamonyi, Muhanga  kandi bakaba babigiramo uruhare cyane.

Ati’’impamvu twibanze ku banyonzi n’abamotari, ni abantu usanga  bagira  uruhare cyane mu mpanuka. Ni ukubibutsa  ko kubungabunga umuhanda  ari inshingano zabo nk’abakoresha umuhanda, ariko kandi banabungabunge ubuzima  bw’abo batwaye , ni ukuvuga  abagenzi batwaye bumve ko bafite uruhare mu kubungabunga  ubuzima bw’abaturage,  ndetse n’abo banyamaguru  baba bari ku ruhande’’.

Bamwe mu bamotari bo muri aka karere  bavuga  ko ubu bukangurambaga  bwongeye kubakangura  no kubibutsa  inshingano  zabo , cyane  cyane  ngo  abakora  amakosa cyane ari  ababa baje mu mwuga  bakiri bashya batamenyereye, icyakora  ngo hari  abo bereka polisi ikabaka moto bagasubira  iwabo kuko baba baje bafite umuvuduko mwishi.

Kubwimana Landouard ,avuga ko hari  ibyo  bababwiye bagasanga bajyaga babikora. Ati’’ kuba  ufite telefoni  ukagenda uyivugira  twabonye  ko byateza impanuka, hari kuba  tugira umuvuduko mwinshi cyangwa  ugasanga  unyuze ku bantu barwana nawe urarangaye, turabikora cyane, ariko impanuro polisi yaduhaye  tugiye kuzumvira twisubireho’’.

Imibare itangazwa na polisi y’u Rwanda igaragaza  ko kuva mu kwezi  kwa mbere kugeza mu gushyingo uyu mwaka wa 2022,mu gihugu hose  impanuka  zabaye mu muhanda  ari 9468 zihitana abantu 617, naho  abantu 7188 barakomeretse . Abamotari  bagize uruhare mu mpanuka 4252, zihitana  ubuzima  bw’abantu 150 .

 Abatwara  amagare bagize  uruhare mu mpanuka 1571 ,  abantu 183 barapfa kubera aba batwara amagare. Ni mu gihe  abanyamaguru  baguye muri izi mpanuka  zatwe  n’abatwara moto n’amagare  ari 234 naho abantu  1477 barakomereka.

Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro  bwasubukuwe  bwatangijwe mu mwaka wa 2019, bukaba bwari bwarahagaze kubera  ingamba zo kwirinda  icyorezo cya COVID-19 , zatumaga abantu badahurira hamwe  ari benshi.

DCGP Ujeneza Jeanne Chantal  umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n'imirimo, ari kumwe na Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, umuyobozi w'akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline n'ukuriye  abikorera mu karere ka Muhanga.

Abayobozi batandukanye bari baje mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro, ku rwego rw'intara y'Amajyepfo cyabereye mu karere ka Muhanga.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw