Huye : Ababuriye ababo mu kirombe barasaba guhabwa impozamarira

Huye : Ababuriye   ababo  mu kirombe  barasaba  guhabwa  impozamarira

Ababyeyi babuze abana  babo  bakoraga mu kirombe cyacukurwagamo  amabuye  mu kagari  ka Gahana, mu murenge  wa Kinazi  mu karere  ka Huye,  bavuga  ko bifuza  ko  bahabwa  impozamarira  z’abana babo  baburiye  ubuzima  muri iki kirombe, kuko  ari bo  bari  batezeho  amaramuko .

Ibi babitangaje  kuri uyu wa mbere  tariki ya 7 Gicurasi , ubwo  ku mwobo  w’aho  bamanukiraga  bakijyagamo  hashyirwaga  imisaraba  n’indabo  nk’ikimenyetso  cy’uko  bashyinguwe nyuma  y’igihe bashakishwa  ariko  bikarangira  batabonetse.

Nyirabazirutwe  Rose  wabuze  umwana  we , avuga  ko  uyu mwana  ari  we  yari  asigaranye  wamutungaga kuko  se umubyara  nawe  yapfuye.

 Ati’’ Umuntu  ntiwabona  amafaranga  umuguze ariko nifuza  ko  bampa  impozamarira  kuko uyu mwana niwe  nari ntezeho  amakiriro,  niwe nari nsigaranye. Ikindi  twifuza  ko twabona ubutabera, twumva ko nyiracyo  bamufashe  ariko ntituramubona wenda iyo tumubona yari kutubwira aho umwobo ugarukira  n’abakoreshaga abana bacu.’’

Ibi binavugwa na Nibayisenge Edison nawe wahaburiye  abana babiri umwe ari uwe undi amubereye se wabo, avuga  ko icyo  bifuza  ari uguhabwa ubutabera  ariko bakanabona  impozamarira.

Ati’’ Aba bana bacu  bari mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, bari  kuzagirira  umumaro  twebwe  ababyeyi  ndetse  n’Igihugu, nk’ubu njye ndi umusaza umukecuru  wanjye nawe  arashaje ni n’umurwayi uriya niwe  twari  dutezeho  amakiriro’’.

Umuyobozi  w’akarere  ka  Huye  Sebutege  Ange, yihanganishije  imiryango  yaburiye  ababo  muri iki kirombe. Ati’’ Tuzakomeza  kuba hafi  imiryango  yabuze  ababo  kugira ngo  hatagira  icyo ibura nk’uko byakomeje kuvugirwa  hano’’.

Aba baturage  kandi  bavuga  ko ubuyobozi  bukwiye gukurikirana bukamenya ny'iri iki kirombe kugira ngo  abibazwe , kuko ngo  nubwo  bumva ko nyiracyo atazwi  bitashoboka ko umuntu yacukura  ubuyobozi butabizi kandi ari Igihugu gifite umutekano.

Ku itariki ya 19 Mata 2023, nibwo iki kirombe  cyagwiriye abantu 6 bari barimo gucukura,  kuva ubwo  hatangiye imirimo yo gucukura  babashakisha kugeza ubwo bageze muri metero 70 z'ubujyakuzimu batarababona, maze imirimo yo kubashakisha irahagarara kuko babonaga ko birimo gukorwa  mu buryo bwangiza ibidukikije.

Abaturage bitabiriye  uyu muhango  wo kubashyingura bavuze ko Guverineri  w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice  wanifatanyije na bo, yavuze ko hagiye gutunganywa neza hagaterwa ishyamba.

Abaturage bari baje kwifatanya n'imiryango y'ababuze  ababo mu gushyingura

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA