Gisagara : Basabye ko icyuzi cya Cyamwakizi cyabungwabungwa kandi hagashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi bajugunywemo

Gisagara : Basabye ko icyuzi cya Cyamwakizi cyabungwabungwa  kandi hagashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi  bajugunywemo

Umuhango  wo gusoza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka  inzirakarengane  zazize  Jenoside  yakorewe Abatutsi  mu 1994, ku rwego rw'intara y' Amajyepfo  wabereye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo  ku cyuzi  cya Cyamwakizi ,  abafashe  ijambo  muri uyu muhango basabye  ko iki cyuzi  cyabungwabungwa  neza  ntigisibangane, kikagirwa  ikimenyetso  cyo kwibuka Abatutsi bajugunywemo  imibiri yabo ntigaragare  ngo ishyingurwe mu cyubahiro , basabwa ko hashyirwa  ikimenyetso cyo kwibuka  ntihavogerwe.

Mukarwema  watanze  ubuhamya  yagaragaje  inzira y'umusaraba Abatutsi   banyuzemo  bajyanwa  kwicwa no  kujugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi , nawe  akaba  yarakijugunywemo  ariko akaza  kurokoka  akavamo ari muzima.Mukarwema  ashimira inkotanyi zabatabaye , ndetse bagaragaza icyizere  cy'ubuzima kubera  ubuyobozi bwiza.

Umunyamabanga  nshingwabikorwa  w'intara y'Amajyepfo Busabizwa  Parfait  yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na politike n'abanyapolitiki  bari buzuye  urwango n'amacakubiri  maze  ashimira  abanyepolitiki beza bakomeje gukora  iby'ubutwari , mu komora abanyarwanda no kwiteza imbere  nta vangura.

Busabizwa  yashimiye  Perezida wa Repubulika  n'inkotanyi ko nyuma  yo guhagarika  Jenoside yakorewe  Abatutsi bakomeje ibikorwa   byo   kunga  abanyarwanda  no kwiteza imbere  binyuze  mu mahitamo y'abanyarwanda , kuba umwe gutekereza  byagutse  no kwiteza  imbere akaba yasabye  abitabiriye uyu muhango  kubisigasira.

Busabizwa  Parfait  umunyamabanga  nshingwabikorwa  w'intara y'Amajyepfo yavuze ko  Jenoside yateguwe n'abanyepolitiki buzuye urwango  n'amacakubiri.

Ku basabye ko  iki cyuzi  cyatunganywa  neza  kigashyirwaho  ikimenyetso, umuyobozi w'akarere  ka Gisagara  Rutaburingoga  Jerome yavuze ko kuri ubu  bahagaritse  abaturage bahingaga mu nkengero zaho n'abahingaga mu gishanga gifasheho bahagarikwa ndetse  ko hagiye kurwanywa isuri hakabungwabungwa,ikindi  uyu  muyobozi  yemeye  ko hazashyirwa  ikimenyetso  cyo  kwibuka(Monument).

iki gikorwa  kandi  kitabiriwe  n'inzego  zitandukanye  z'umutekano  , abafite  ababo  bibuka , abaharokokeye  n'abandi baturage bo  muri aka  karere.

Abayobozi  batandukanye  n'inzego z'umutekano  bitabiriye  umuhango wo kwibuka Abatutsi  bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi , imibiri yabo ikaba itaranaboneka ngo ishyingurwe  mu cyubahiro

urubyiruko  rwari rwitabiriye  umuhango  wo kwibuka  Abatutsi  bazize  Jenoside bakajugunywa  mu cyuzi cya Cyamwakizi

Abantu  batandukanye  bitabiriye  umuhango wo  Kwibuka  Abatutsi  bishwe bakajugunywa  mu cyuzi cya Cyamwakizi.