Huye –Tumba : Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza , inzu zigiye kubagwaho

Huye –Tumba : Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza , inzu zigiye kubagwaho

Bamwe  mu  basigajwe inyuma  n’amateka  batuye  mu mudugudu wa Byimana,  mu kagari  ka Rango  B mu murenge wa Tumba  mu karere  ka  Huye, bavuga  ko bahangayikishijwe  n’inzu  bubakiwe n’umwe mu  bihayimana  none kubera  gusaza  cyane zikaba  zigiye  kubagwaho .

Uwimana  Joséphine umwe mu batujwe  muri  izi nzu,  avuga  ko bari zubakiwe n’umufurere (Frère) witwa  Garasiyani (Gratien) mu mwaka  wa 1983. Izi nzu  ngo  zimaze gusaza  cyane ku buryo  babona  zizabagwaho  dore ko  hari n’izatangiye gusenyuka.

Ati’’ Inzu zigiye kutugwaho  n’aka kavura karaye  kaguye twaraye twicaye  budukeraho, zirava  cyane rwose  zirashaje  cyane,  ubu niyo tugize ngo turaryamye ni uguhekerana’’.

Urayeneza  Cecile  nawe utuye muri uyu mudugudu avuga  ko  bahangayikishijwe  n’inzu babamo  kuko  yo  isa nk’iyamaze kugwa , igice  kigana ku muryango  aho basohokera . Ati’’ Imvura iragwa  tukanyagirwa  rwose  tubayeho  nabi ntubona  n’aho  uhagarara, igikoni  cyaraguye ubu sinabona n’aho  nakorera  uturimo twanjye igihe imvura  igwa, kandi  nta bushobozi  dufite bwo kuzisana kereka  ubuyobozi bwadufasha  bukatugoboka’’.

Usibye  kuba  aba basigajwe inyuma  n’amateka bavuga ko bahangayikishijwe n’izi nzu zigiye kubagwaho, bavuga ko banahangayikishijwe n’imibereho y’abana babo  batajya kwiga, kubera kubura  ibikoresho  by’ishuri  ndetse n’imyambaro.

Bati’’Ni ukwirya tukimara uwakwereka ibintu abana bacu bajyana kwiga wakumirwa, bituma hari n’abatajyayo urumva umwana aba afite umwenda umwe w’ishuri, akawigana icyumweru cyose nta mafaranga yo kubatangira ku ishuri ngo barye,  kuko n’umubikira  wayabatangiraga ubu baramwirukanye, baramusezereye si we ukiyobora ku ishuri aho biga’’.

Ku ruhande rw’ubuyobozi  bw’akarere  ka Huye, Dusabeyezu Christine umukozi  ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere  ka Huye, avuga ko ku kibazo cy’abana baba batiga kubera kubura amikoro,  biterwa  nuko  baba batagaragaje ibibazo bafite mu nzego z’ubuyobozi. Icyakora  ngo agiye kubasura  arebe ibibazo byose bafite n’uburyo  byakemuka.

Naho ku bijyanye n’inyubako zabo zishaje cyane,  avuga ko muri gahunda y’aka karere harimo gusana inzu  z’abatishoboye zubatswe kera zikaba zifite ibibazo . Ati’’ Ndumva mu minsi  ishize  abakozi b’akarere n’abayobozi  b’akarere, twaramanutse tujya gusura amazu  y’abatishoboye yubatswe  kera yose afite ikibazo, yarabaruwe aramenyekana muri iyi minsi  rero  hagiye gukirikiraho kuyasana, hagendewe uko ubushobozi buzagenda  buboneka kandi hazaherwa kuri ayo ngayo  aba afite ibibazo biremereye’’.

Aba basigajwe inyuma  n’amateka baba mu nzu 6 ariko  zirimo imiryango itandukanye,  kuko harimo  ababyeyi  baba babana n’abana babo  nabo bazishakiyemo  abagore  cyangwa  abagabo, hamwe n’abana nabo babyaye.

Bavuga ko bakomerewe no kuba batashobora kuzisanira kuko nta mikoro bafite,kuko  inkono basanzwe babumba bakuragaho  icyo kurya na zo ngo zitakigurwa, kuko abantu benshi  basigaye bakoresha amasafuriya.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw

Izi nzu zubatswe mu mwaka wa 1983 bafite ubwoba ko zizabagwaho