Umusirikare mukuru wa Kongo yishwe na M23

Umusirikare  mukuru  wa Kongo yishwe  na M23

Nyuma y’imirwano ikaze yubuye kuri uyu wa gatanu hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo, uyu mutwe werekanye ibikoresho bya FARDC na FDLR wafashe birimo imbunda, amasasu ndetse n’igifaru cy’intambara.

Iyi mirwano itoroshye yahitanye umusirikare mukuru wa Leta ya Congo, Lt Col Faustin Sengabo nk’uko byemejwe n’itangazo ryasohowe n’abo mu muryango we.

Lt Col Faustin Sengabo yaguye muri Rugari ku wa gatanu saa 12h30 ubwo FARDC yageragezaga gutsimbura M23 mu birindiro byayo.

Umuryango we uhagarariwe na Hon Bonaventure Shirimpuhwe wavuze ko umurambo wa Lt Col Sengabo uri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru by’Intara i Goma.

Ku mbuga nkoranyambaga amashusho amwe agaragaza ibikoresho by’Ingabo za Congo, birimo ibifaru bibiri byatwitswe na M23 n’imirambo y’abasirikare ba Leta.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa yatangaje kuri Twitter ko ibitero bya FARDC ifatanyije n’imitwe ya FDRL na Mai Mai ntacyo byatanze.

Yavuze ko Ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije bagerageje kwinjira muri Pariki ya Virunga mu mirwano yabereye ahitwa Kahunga ariko bibabera imfabusa.

Ati “Mu bice bya Rwindi-Mabenga, ARC-M23 yasenye ibifaru bibiri bya FARDC ikindi iragifata.”

M23 yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Congo avuga ko yambuwe agace ka Mabenga ko Leta ahubwo yatakaje ahandi hantu kuva Mabenga kugera Mayi ya Moto mu bilometero 18 uvuye i Rwindi.

Kuva saa 23h00 z’ijoro ryo ku wa gatanu kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye i Sekwekwe na Mugomba muri Gurupema ya Bukoma.

Umujyo wo kurasira kure hifashishijwe imbunda ziremereye niwo uri gukoreshwa na FARDC n’abo bafatanyije mu rwego rwo kwirinda gutana mu mitwe imbona nkubone na M23.

M23 yatangaje ko ibi bisasu biraswa n’Ingabo za Leta n’abo bafatanyije ku munsi w’ejo ahitwa Kinyandonyi byahitanye abaturage bane mu gihe babiri bakomeretse bikabije.

M23 iti ” Tshisekedi hamwe n’abo bishyize hamwe bakomeje kwibasira abaturage.”

Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko amakamyo abiri ya gisirikare ya Uganda yaje gushyigikira FARDC i Sekwekwe muri Gurupema ya Bukoma.

Izindi modoka za gisirikare za Uganda zajyanywe mu gice cy’imirwano cya Kahunga- Mabenga izindi zerekera mu gice cya Rumangabo-Rugari.

Umwe mu baturage utuye mu Mujyi wa Kiwanja mu butumwa bugufi, kuri uyu wa gatandatu yabwiye UMUSEKE ko umutwe wa M23 ukigenzura Kiwanja.

Ati “Nibo bari kugenzura Umujyi wose kandi nta kibazo bafitanye n’abaturage, abavuga ko FARDC yafashe Kiwanja barabeshya.”

Mu itangazo ryasohowe na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu rivuga ko bakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage.

M23 ivuga ko Leta ya Congo itifuza amahoro nk’uko byasabwe n’amasezerano y’i Luanda ndetse n’ibiganiro by’i Nairobi.

Uyu mutwe wigaruriye igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru, ushinja Leta kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’abaturage ikoresheje indege z’intambara n’imbunda za rutura.

Lt Colonel Seangabo Faustin yishwe arashwe n'umutwe wa M23

Inkuru y'umuseke.rw