Ibyo wamenya ku mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo kuvugururwa.

Ibyo wamenya ku mushinga  w’itegeko rigenga  abantu n’umuryango ririmo kuvugururwa.

Minisiteri  y’uburinganire  n’iterambere  ry’umuryango (MIGEPROF) ivuga  ko  kuri  ubu irimo kwakira ibitekerezo  by’abantu n’inzego  zitandukanye, by’ibyashyirwa  mu mushinga mushya w’itegeko  rigenga abantu  n’umuryango kuri  ubu  ririmo  kuvugururwa.

Zimwe  mu ngingo  z’iri tegeko  zirimo kuvugururwa,  harimo  no kugabana imitungo  ku bashakanye  igihe bakoze  gatanya  barasezeranye  ivangamutungo rusange. Kimwe  mu byo abashakashatsi  ku mibanire y'ingo  bagaragaza  nka nyirabayazana  w’ibibazo  biri mu muryango  nyarwanda , akaba ari ugukoresha  nabi  umutungo  w’urugo k’umwe mu bashakanye, abandi  bakayihisha cyane  cyane  abagabo bayihisha  abagore igihe  batasezeranye  nyamara barabyaranye.

Hari  kandi  abajya  gushaka  bakurikiye  imitungo  bityo  bakwihutira  gusezerana  ivangamutungo  rusange bikabyara  ibibazo, kuko baba bagomba  kugabana bakaringaniza  nyamara iyo  mitungo yarashatswe  ni umwe muri bo.

Uyu  mushinga  w’itegeko urimo kuvugururwa  Migeprof yasabye  ko  umucamanza  yahabwa  ububasha  bwo kujya agenzura imitungo  abashakanye  bafite  ndetse  n’inkomoko yawo, bakabona  kugabana hatagize  utsikamirwa.

Izi ngingo zikubiye muri ririya tegeko nizemezwa zizaba ari uburyo burambye bwo gukumira byinshi  mu bikurura amakimbirane mu miryango y’Abanyarwanda.

Batamuriza  Mireille umunyamabanga uhoraho  muri iyi minisiteri avuga  ko uyu mushinga  urimo kuvugururwa ku nyungu  z’abagize  umuryango bose. Aha ni naho  ahera  asaba  abagiye  kurushinga  kujya  babanza  bagatekereza  neza  ku masezerano  bagiye  gukora , bityo  abahisemo  gusezerana  ivangamutungo, bakamenya  ko  bavanze  n’amadeni  umwe  muri  bo  afite  cyangwa  ayo bombi bafite.

Ibi nabyo  ngo  bikunze  guteza  amakimbirane  mu miryango  iyo  umwe asanze  mugenzi  we  afite  umwenda  kandi  Atari awuzi. Ati’’ Abanyarwanda benshi n’abakoresha  iri tegeko  bagaragaje ko hari  abantu baza kubaka  ariko nyamara bataje kubaka, ahubwo bashaka  imitungo, nk’uko  bigenda  bigaragara  kubera  ko wa wundi  winjiye ntabwo  azubaka kuko yaje aje kureba imitungo. Rero ni ugufungura kugira ngo  wa wundi  ufite  ibimenyetso  bigaragara ko uwo muntu yaje  kumushaka  atagamije kubaka ahubwo ashaka imitungo, nk’uko byagaragaye  muri cases zimwe na zimwe  zabonetse be kugabana 50 kuri 50 bwagenwaga n’itegeko. Ni ikintu  tugomba kwitaho cyane’’.

Batamuriza  Mireille umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ko iri tegeko ririmo kuvugururwa mu nyungu z'abagize umuryango.

Bamwe  mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko uyu mushinga  n’uramuka  utowe  uzafasha  abaturage  kuko hari  benshi  bajyaga  bicana  babitewe n’amakimbirane  y’umutungo.

Mukankwiro Pelagia w’imyaka 65 wo mu karere ka Kamonyi, avuga  ko wasangaga  kera bajya gushaka  nta kintu  barebeyeho  ahubwo bagafatanya  kubishaka bakubaka urugo  rwabo. Ati’’ Uyu munsi  umukobwa aricara  akaneka imitungo  uwo  muhungu  afite akamushaka nta rukundo  rukibaho, bamara  gusezerana  agatangira  kuyiryohamo akayipfusha  ubusa  wa muhungu  nawe  byamurenga  bagatangira kubana  nabi mu makimbirane ejo ukumva  ngo batandukanye urugo rwarasenyutse’’.

Munyankindi  Mathias na we ni umugabo  w’imyaka 56 ati’’ Yaba abahungu baba abakobwa  bose  basigaye bajya gushaka  bakurikiye  imitungo. Bamara kubana nta n’umwaka  bamaranye umwe  agatangira kwiyenza  akaba agiye gusaba ko batandukana bakarusenya rutamaze kabiri. Birakwiye  ko iri tegeko ryo kugabana ritorwa  abantu bakajya bajya gushaka nabo bagakora  aho kugenda  babaza imitungo y’abandi’’.

Migeprof kandi ivuga  ko  uyu mushinga w’itegeko ry’abantu n’umuryango  urimo kuvugururwa  nurangira uzashyikirizwa  Guverinoma inama y'abaminisitiri niyemeza ishingiro ryawo, Minisitiri w'intebe akazawushyikiriza inteko  ishinga amategeko  akaba ari yo  yemeza  iri tegeko.

Muri uyu mushinga kandi  harimo ko abantu bazajya basaba gatanya batagombye gutegereza imyaka  Ibiri nk'uko byari bisanzweho mu itegeko, ahubwo bakaba bahabwa  gatanya igihe cyose bayisabiye, ibi bikazakemura ikibazo cy’amakimbirane  ndetse  no kwicana kwa hato na hato  kugaragara  mu miryango  aho abashakanye  usanga bicana, insiriri ngo ikaba ikunze kuba imitungo.

Muri  uyu mushinga  hakaba  haragumishijwemo ingingo  ivuga  ko umuntu  yemerewe  gushaka  byemewe  n’amategeko  afite imyaka  21, nubwo umukobwa  ufite imyaka 20  aba yashobohra  kubyara ntibigire icyo  bimutwara.

UWAMBAYINEMA  Marie Jeanne/heza.rw