Kutagira ubumenyi, kimwe mu bidindiza ubuvugizi bukorwa n’imiryango ivugira abatishoboye

Kutagira ubumenyi,  kimwe  mu bidindiza ubuvugizi  bukorwa n’imiryango ivugira abatishoboye

Bamwe mu bakora mu miryango itari iya Leta iharanira uburenganzira  bwa muntu, bavuga ko  kutagira  ubumenyi  buhagije bw’uburyo  bakoramo raporo  zigaragaza  ibibazo  by’abatishoboye  bavugira, bituma  batabona  umusaruro  w’ubuvugizi  bakoze.

Ibi babigaragarije  mu mahugurwa  y’iminsi 2 bahawe, abafasha  kumenya uko  bakora inyandiko y’ubuvugizi ndetse no kumenya  aho bageza ubuvugizi  bwabo.

Mukandemezo Liliane umukozi w’umuryango uvugira  abasigajwe inyuma n’amateka  n’abandi bantu  baba mu bukene bukabije  AIMPO(African initiative for mankind organization) mu karere ka Gicumbi, avuga  ko  bajyaga  bibaza impamvu ubuvugizi  bakora  budatanga umusaruro, ngo ibibazo bagaragaje bikemuke,  ariko yaje gusanga  yarabikoraga nabi.

Ati’’Twakoraga ubuvugizi  ariko nyuma y’aya mahugurwa  twasanze twabukoraga nabi ,uburyo bwo gukora inyandiko hari ibice bikurikizwa n’uburyo  bukurikiranwa. Twasanze  twakoraga ubuvugizi  tutabanje kugenzura ngo  dukore  ubuvugizi  bufite  ibimenyetso, niba ari uwahohotewe tukamuvugira  ariko ntacyo twerekana  kigaragaza ko yahohotewe  rero  bigatuma  ubuvugizi  bwacu twakoze butakirwa kuko twabukoze  nabi’’.

Akomeza  agira ati’’ hari  n’ubwo  twakoraga ubuvugizi  ariko tukabujyana ahatariho, rimwe na rimwe ntibugire umusaruro. Aya mahugurwa  azadufasha no kumenya  ngo  iki kibazo  ndakigeza  hehe kandi ndakigeza  kuri nde?Ni amahugurwa   twishimiye  cyane  kuko agiye gutuma  duhindura imikorere ‘’.

Ibi binavugwa na Uwiringiyimana William , nawe ukora muri uyu muryango uvuga  ko  amahugurwa  yaje  akenewe, kuko  bajyaga  batanga raporo  mu baterankunga babo  ariko ntizakirwe  kuko bazikoraga nabi.

Ati ‘’ Ntabwo twari tuzi  uburyo  bwo  gukora inyandiko y’ubuvugizi twabiha  abaterankunga ugasanga  ntibitanze umusaruro kuko twabikoze  nabi. Hari uburyo wabonaga  ikibazo kibangamiye  abo dushinzwe , wanakigaragariza abayobozi ukabona  ntacyo bimaze, ubu rero  batwigishije uburyo ukurikirana ikibazo, ukagisesengura neza ndetse  ukanagikorera ubugenzuzi,  ari nako ushaka umuntu nyirizina  uzakigezaho akagikemura, kuba bitakemukaga harimo uruhare rwacu twabikoraga nabi’’.

Hategekimana Callixte  umuyobozi ushinzwe ibikorwa  mu muryango  wa HCDO(hope for community ‘s development organization0 avuga  ko  bakora ubuvugizi  ku nzego 3 ni Umurenge, akarere ndetse na za minisiteri  n’ibindi bigo  bya Leta ndetse  n’inzego mpuzamahanga. 

Ati’’ uburyo twakoraga ubushakashatsi bw’uburyo  uburenganzira  bwa muntu bwahungabanye twasanze  harimo icyuho ,twabonye  ibice  by’ingenzi  biba  bigize  raporo  ndetse  n’amakuru  agomba  kujyamo, twigishijwe  ko umuntu  ashyiramo  amakuru y’ingenzi  ku buryo  umuntu uyibonye afite umwanya  mutoya  abona  amakuru  y’ingenzi yari akeneye kumenya’’.

Akomeza agira ati’’ Ikindi twasanze tutanozaga ni ubuvugizi  twakoraga aho usanga muri raporo imwe  hakubiyemo  ingingo nyinshi, ubu rero  twize  ko wabanza ugakora  ubuvugizi ku kintu kimwe cyamara gukemuka  ukongera ugatanga ikindi. wasangaga niba ugiye kureba  nka minisitiri ukamushyira ingingo nyinshi  zivanze , batwigishije ko  tugomba kujyana ingingo imwe hakagira ikintu  gisigara mu mutwe  wa wa muntu,  bityo  akazanatekereza uko ikibazo cyakemuka’’.

Htegekimana kandi akomeza avuga ko ibi bizanabafasha kujya  baha raporo  n’inyandiko zinoze abaterankunga  babo, kugera ku nzego mpuzamahanga.

Nyiramajyambere Scholastique wateguye aya mahugurwa afatanyije  n’ambasade  y’Amerika mu Rwanda, avuga  ko bateguye  amahugurwa  ku miryango imwe n’imwe  iharanira uburenganzira  bwa muntu , bagamije  kubafasha  gukora igenzura mu burenganzira  bwa muntu, kubikorera  raporo  ndetse  no  gukora ubuvugizi.

Ati’’Icyo twari  tugamije ni ukubaha ubumenyi,  ni ubuzima  bwabo  bwa buri munsi  gukora ubuvugizi, ariko  byagaragaye  ko hari  ibibazo  bakorera ubuvugizi  ntibikemuke  byashoboka  ko byaba ari ukutagira  ubumenyi , cyangwa  babufite  ariko ntibabikore  neza , turavuga tuti’’ reka duhindure umuvuno tubahe ubumenyi turebe ko  byazatanga umusaruro ‘’.

Akomeza agira ati’’ Imiryango  twatumiye , twasabye ko haza abayobozi, kuko tuzi ko iyo  habonetse ubuvugizi  ari bo  bajya  kubugaragaza ari nayo  mpamvu  twifuje ko ari bo baza , hanyuma kandi ibyo twabigishije  tukabasaba no kubigeza ku bandi’’.

Aya mahugurwa  yateguwe  biturutse  ku gihembo (IVLP Impact Award2023) cyahawe Nyiramajyambere Scholastique  biturutse  ku mahugurwa  yari  yaraherewe muri Amerika muri programu yitwa IVLP (International Visitors Leadership Program) , bigizwemo uruhare  n’ambasade y’Amerika n’umuryango  wa Meridian International center.

Abantu 18 nibo  bitabiriye  amahugurwa  bavuye mu miryago 8 ikora  ku burenganzira  bwa muntu.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abayobozi baturutse mu miryango 8 ikora ku burenganzira bwa muntu

Aya mahugurwa yateguwe biturutse ku gihembo cyahawe Nyiramajyambere Scholastique 

Abitabiriye amahugurwa bishimiye uburyo bigishijwe uko bakora raporo n'inyandiko y'ubuvugizi

HATEGEKIMANA Callixte umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango wa HCDO avuga ko basanze inyandiko y'ubuvugizi bayikoraga nabi

Abitabiriye amahugurwa bishimiye ubumenyi bushya bahawe

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw