Karongi: Abantu 25 bafatiwe mu bucukuzi butemewe

Karongi: Abantu 25 bafatiwe mu bucukuzi butemewe

Mu Mirenge ya Rubengera, Rugabano na Gashali yo mu karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, mu kwezi kumwe  inzego z’umutekano zafashe abantu 25 bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Mu muri operasiyo  zidasanzwe zakozwe ku matariki ya 15 na 20 Ukwakira 2023,hafashwe abantu 25,barimo abantu 11 bataruzuza imyaka y’ubukure.

Izi operasiyo zakozwe nyuma y’ubuvugizi UMUSEKE wakoreye bariya baturage bo mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Rubengera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo gufatwa kwa bariya bantu hagiye gukurikiraho iperereza ngo hamenyekane abagura amabuye bacukura mu buryo butemewe.

Ati ”Igikurikiraho ni iperereza no kureba ababagurira bose no kumenya aho bijya no kureba icyo amategeko ateganya kigakurikizwa.”

Yasabye abaturage gutanga amakuru y’abatuma n’abagura aya mabuye acukurwa mu buryo butemewe n’amategeko.

ACP Rutikanga avuga ko ibibazo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngorero bizwi n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko hagiye guhamagazwa abafite ibirombe mu buryo bwemewe n’amategeko baganirizwe bumve ko batemerewe kugura amabuye avuye mu nzira z’ubusamo.

ivomo:umuseke.rw