Kamonyi : Hagiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi hifashishijwe igikoni cy'umudugudu

Kamonyi : Hagiye  gushyirwa imbaraga  mu kurwanya imirire mibi hifashishijwe igikoni cy'umudugudu

Ubuyobozi bw'akarere  ka  Kamonyi  buvuga  ko  hagiye  gushyirwa  imbaraga  mu gikoni cy'umudugudu ,cyari  cyarahagaritswe  n'icyorezo cya  covid-19, mu rwego  rwo  gukomeza  kurwanya  igwingira  n'imirire  mibi  mu bana .

Mu bukangurambaga  bwo kurwanya igwingira n' imirire  mibi  bwatangijwe   mu  mirenge  yose  igize aka karere kuri  itariki 3 Gicurasi 2022, umuyobozi  wungirije  ushinzwe  imibereho myiza  Uwiringira  Marie  Josée  yavuze  ko nubwo  akarere  ka Kamonyi  katari gafite  abana  benshi  bari mu mirire  mibi , ariko hagiye  gushyirwa  imbaraga  mu gikoni cy'umudugudu,  kuko  bizeye  ko kizakomeza  kubafasha  kuyirwanya  no  gukangurira ababyeyi  gutegurira abana  indyo yuzuye.

Ati''Turibanda  mu kongera  kubyutsa no gushyira imbaraga  mu gikoni cy'umudugudu,  aho ababyeyi  bafite abana bari mu nsi y'imyaka ibiri , itatu bazajya bahura umunsi umwe mu cyumweru, bakiga  guteka  indyo yuzuye. Buri  wese  akazana  ibyo  afite  mu rugo ,bakiga  guteka indyo  yuzuye  umubyeyi akumva  ibiryo  bifite  intungamubiri agomba  kugaburira umwana, kugira ngo atagira ikibazo cyo kugwa mu mirire mibi cyangwa  cyo  kugwingira''.

Uwiringira Marie Josée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gikoni cy'umudugudu.

muri ubu bukangurambaga bwatangirijwe  mu mudugudu  wa Munoga  akagari ka Kazirabonde mu murenge wa Ngamba , umuryango  umbrella for vulnerables uterwa  inkunga na Islamic Development Bank ukaba warahaye  aka karere ,  inkunga  y'ibiribwa ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda bizafasha  gutegura indyo  yuzuye  mu gikoni  cy'umudugudu.

Mu kiganiro yagiranye  n'itangazamakuru  umuyobozi  w'uyu muryango Amb.Habimana  Saleh  akaba yaravuze  ko  iki gikorwa  bagitekereje  nyuma y'inama  nkuru (congress) y'umuryango  RPF Inkotanyi, yavugiwemo  ibijyanye  n'ikibazo  cy'igwingira n'imirire mibi mu bana , maze  bumva  ko nabo  badakwiye  gusigara  inyuma  mu kurwanya iki kibazo.

igikoni cy'umudugudu  kizajya  giterana  incuro imwe  mu cyumweru, maze ababyeyi  babifashijwemo  n'abajyanama b'ubuzima  bigishwe  gutegurira abana  indyo yuzuye, si ibyo kandi kuko  abana bazajya banapimirwa    uburebure  ndetse  n'ibiro  bafite  mu rwego  rwo gukomeza  kureba  uko imirire y'abana  imeze.

ubuyobozi  bw'aka karere  kandi  buvuga  ko  kuri ubu  hakurikijwe  ubushakashatsi buheruka  gukorwa ku mibereho  y'abaturage   n' ikigo  cy'Igihugu gishinzwe  ibarurishamibare mu mwaka  wa 2020, aka karere  kari  ku kigero  cya  22,5% .Kugeza ubu abana 5 nibo bari mu muhondo naho 2 bakaba  bari mu mutuku. Ariko  ngo aka karere  kakaba  kari gafite abana 80 bari mu mirire mibi mbere y'uko uyu mwaka utangira.

ubuyobozi  buvuga  ko kugeza ubu  abana 270 aribo bagiye gufashwa  mu gikoni  cy'umudugudu  bari munsi y'imyaka 3 ,kugira ngo nubwo badafite imirire mibi, ariko abana bakomeze kubona indyo yuzuye. Ni mu gihe gahunda  ya Leta NST1 iteganya ko mu mwaka wa 2024 igwingira mu Rwanda  rizaba riri kuri 19% kuri ubu rikaba rigeze kuri 31%.

Amafunguro yagaburiwe abana ubwo hatangizwaga ubukangurambaga mu karere ka Kamonyi

Amb. Sheikh Habimana Saleh  umuyobozi  w'umuryango Umbrella for Vulnerables  wateye  inkunga y'ibiribwa aka karere bizifashishwa mu gutegura indyo yuzuye.

Abajyanama b'ubuzima nibo bazajya bafasha ababyeyi kubigisha uko bategura indyo yuzuye.