Ruhango: Urubyiruko rusukura imihanda ruhangayikishijwe no kutagira ibikoresho n’ubwishingizi

Ruhango: Urubyiruko rusukura  imihanda  ruhangayikishijwe no kutagira  ibikoresho n’ubwishingizi

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango, bahawe akazi na kampani z’urubyiruko zeguriwe imirimo yo gusana, gusukura no gusibura amarigore mu mihanda y’igitaka y’aka karere, bavuga ko nubwo barimo kwiteza imbere binyuze mu mafaranga bakura muri aka kazi bahawe, ngo bahangayikishijwe no kutagira ibikoresho byo kubarinda impanuka bashobora guhurira nazo mu kazi.

Umwe muri bo  yatangarije itangazamakuru ko  mu bikoresho  by’ingenzi  bakeneye, hari  ibyambarwa mu ntoti(gas)ndetse  na bote zo.

Yagize ati’’ Ushobora  kuba urimo  gukora  ugakubitana  n’ibuye  rikaba  riragusatuye mu  kirenge  cyangwa  mu ntoki, noneho  uretse  no  kutagira  ibikoresho  izi kampani  dukorera  nta  n’ubwishingizi  zifite uhuye  n’impanuka  nyine  ni ukwirwariza’’.

Undi ati’’Ibikoresho  ni ikibazo  ariko  n’ubwishingizi  nabwo  ntabwo  dufite  pe  nk’ubu hari mugenzi  wacu  ibuye  ryikubise  mu jisho  arimo kwivuriza i Kabgayi n’ubu aracyivuza kandi  ni no kwirwariza kuko  nta bwishingizi  kampani zacu  zifite’’.

ku ruhande rwa bamwe mu bashinze izo kompanyi zeguriwe imirimo yo gusana imihanda, bavuga ko hagiye gushakishwa ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo,  nk’uko bitangazwa na Habineza Celestin umwe mu bafite compani iri mu zahawe aka kazi ko gutunganya imihanda.

Agira ati’’Abakozi bacu dukoresha  nta bwishingizi bafite  bakoresha  mituweli ariko turimo turazishaka kuko iyo abakozi bafite  ubwishingizi nawe muyobozi  uba uri mu mutuzo.’’

 Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, Avuga ko biteguye guherekeza ubuyobozi bw’izo kampani z’urubyiruko zeguriwe imirimo yo gusana imihanda yo muri aka karere, kugira  ngo zirusheho gukora  neza, binafasha  abakozi  bakoresha .

Ati’’ Iyo  kampani  yashinzwe  iba  igomba  kubahiriza  ibisabwa harimo  kugira  ubwishingizi  kugira  ngo  uwagize  akabazo  wese abone  ikimugoboka, rero  ndakangurira  abantu bose  bashinzwe  kompanyi kuzuza  ibisabwa  nk’uko  izindi zose  zibikora’’. 

ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango,buvuga ko kugeza ubu kampani 7 zikorera mu mirenge 8 kuri 9 igize  aka karere, ari zo zeguriwe imirimo yo gusana imihanda. ZOse hamwe zikaba zarahawe gusana ibirometero 92,4. Ni mu gihe  urubyiruko rwahawe aka kazi  rwo rugera kuri 277.

 ubwanditsi

 Aba bakozi bavuga ko usibye gukora badafite ibikoresho nka ga zo mu ntoki nta na bote baba bambaye iyo ari mu kazi , bahangayikishijwe no kuba nta bwishingizi bafite.