Ngororero : Guverineri Habitegeko yagaragaje uko politiki mbi yatumye habaho Jenoside

Ngororero : Guverineri  Habitegeko yagaragaje uko  politiki mbi yatumye habaho Jenoside

Ubwo hasozwaga  icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Ngororero, iki gikorwa  cyabereye ku bitaro bya Muhororo mu murenge  wa Gatumba, cyabanjirijwe no gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo   ndetse no kunamira  Abatutsi  bo mu cyahoze  ari Komini Kibirira, bishwe bajugunywe muri Nyabarongo.

Guverineri  w’intara  y’I Burengerazuba Habitegeko  François avuga  ko  abashaka  kugoreka  amateka  bavuga  ko impamvu ya Jenoside  yabaye  indege  ariko ushaka kubona  ko impamvu atari  indege,  aza  kurebera  ku mateka  Kibirira, kuko abatutsi  bishwe  kuva mu 1990 bivuze ko umugambi wari uhari warateguwe, iby’ indege ngo ni urwitwazo.

Ati’’ Igeragezwa rero ryabereye  hano kugira  ngo barebe  ko bizakunda  abicanye  bakagororerwa ntibahanwe , ntibashyikirizwe ubutabera ibyo rero   byatinyuye  abaturage  bituma no muri 1994 Jenoside  yihuta, nk’uko yihuse mu minsi 100 miliyoni y’abatutsi iricwa’’.

Akomeza agira Ati’’Aha  rero  hafite  amateka  akomeye  cyane  niyo mpamvu tuba  tugomba kubisubiramo kugira  ngo  bagerageza  guhakana no kugoreka amateka, bamenye  ko amateka  udashobora kuyasibanganya ‘’.

Guverineri Habitegeko  kandi  avuga  ko kwicwa  kw’Abatutsi ari umusaruro w’imbuto mbi abanyapolitiki  ba mbere ba mbere beze.

Ati’’ Umunyapolitiki w’uyu munsi atandukanye n’uw’icyo gihe, batandukaniye ku mbuto babiba mu baturage. Niba mu banyepolitiki ba mbere barabibaga urwango ku batutsi bavuga  ko atari abavandimwe  b’abandi, bavuga ko badasa bagomba kwicwa , uyu munsi ntabwo  ari yo nyigisho duha abaturage. ‘’

‘’Abaturage icyo  tubasaba  ni ukubana  neza  ni ubumwe bw’abanyarwanda amahitamo yacu  ariyo kuba umwe , gutekereza kure no kubazwa inshingano ayo niyo mahitamo y’abanyapolitiki b’uyu munsi bitandukanye n’aba kera bakanguriraga abaturage gutsemba abaturanyi ,abavandimwe babo.  ‘’ .

Yongeyeho ati’’ Buri mbuto igira umusaruro wayo  aboba kera  umusaruro  wabaye  aba bantu  bapfuye , abaguye mu ruzi nibo benshi no hirya no hino uwo niwo musaruro  babibye. Ariko uyu munsi nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe ihagaritswe  n’ingabo zari iza RPA , kubona  abaturage  bahurira hamwe bakaza kwibuka bakarahirira  hamwe ko bitazongera kubaho ni umusaruro  mwiza weze ku mbuto nziza z’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame’’.

Guverineri kandi  asanga ababyeyi bafite inshingano  yo kwigisha  urubyiruko amateka yaranze Igihugu, kugira ngo      batagwa mu mutego  w’abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi