Kamonyi: Minagri yijeje abahinzi ko hagiye kurebwa uko hakongerwa imashini zo kuhira imyaka

Kamonyi: Minagri  yijeje abahinzi ko hagiye kurebwa  uko hakongerwa  imashini zo kuhira imyaka

Mu muganda  aherutsemo  mu karere  ka Kamonyi ku itariki  ya mbere ugushyingo 2022, Minisitiri  w'ubuhinzi n'ubworozi  Dr  Mukeshimana Gerardine yijeje  abahinzi  ba  koperative COAMlLIKA ikorera  ubuhinzi  mu gishanga cya Gikoro, ko bagiye  kureba uko  hakongerwa  umubare  w'imashini  zuhira bafatanyije  n'akarere ka Kamonyi.

Uyu muganda  wari uwo kubagara ibigori no kubishyiraho ifumbire, ni mu rwego  rwo gufasha abahinzi  bakorera ahantu hari amazi bashobora kuhira imyaka yabo , kubona umusaruro  mwiza kandi mwinshi.Leta ikaba yaratanze ifumbire ku bahinzi  nta kiguzi  ndetse inateganya ko hazajya hakorwa imiganda  yo  gufasha aba bahinzi  mu rwego  rwo kurwanya amapfa.

Minisitiri  Dr  Mukeshimana avuga ko Leta isanzwe ishyira mu ngengo  y'imari  amafaranga  angana  na miliyari imwe buri mwaka yo  gufasha  abahinzi  kubona  uburyo  bwo kuhira, ku bakorera  ku buso  buto  buri munsi  ya hegitari eshanu. Akaba yarijeje  aba  bahinzi  ko hagiye kurebwa  ahandi  hava imashini  zafasha  aba bahinzi  dore ko abenshi  bacyuhira  bakoresheje  amabase n'amajerekani.

Ati'' Birumvikana  miliyari imwe  ni nkeya  ntabwo  yakwira  abantu bose  mu turere twose, tugiye  kureba uko  haboneka  izindi mashini  dufatanyije  n'abayobozi b'akarere, baba  abazicuruza  n'abandi bazifite  bose bazizane hano  abahinzi  bazikoreshe''.

Ikibazo cy'imashini nkeya muri iyi koperative kandi kinemezwa na bamwe mu banyamuryango  bayo. Mukasekuru  Anne Marie  ni umuhinzi akaba n'umujyanama w'ubuhinzi, avuga ko  ubu imashini  ari nkeya cyane  zikaba zitagera ku bahinzi bose abenshi ngo bakoresha amabase. Ati'' Ikintu  dusaba  inzego  zishinzwe  abahinzi mu Rwanda, turazisaba  kudushakira  amamashini menshi  tugashobora kuhira, kuko  abenshi bakoresha  amabase  n'amajerekani, ariko tubonye imashini  twajya  tunahinga n'inyanya n'insenda  mu gihe cy'izuba, ariko rwose  biratugora cyane kuhira imyaka mu gihe imvura itagwa''.

Nyirandimubanzi Seraphine umufashamyumvire  wahuguwe n'ikigo  cy'Igihugu cy'ubuhinzi  RAB, avuga ko kuba Leta yarabateye inkunga  ikabaha ifumbire ku buntu  ari byiza ndetse ko bizanabafasha  kubona umusaruro  mwiza, kandi  ngo  ntibazapfusha ubusa  amahirwe Leta ibahaye , gusa nawe akitsa mu rya mugenzi  we ko bakigorwa no kuhira.

ati'' Abahinzi twese tuzi  gukoresha  amabase n'i musozi  ubu nta kazi  tuhafite kubera izuba  ubwo  nyine  tuzabyuhira n'amaboko yacu, icyakora  byo bisa n'ibivunanye  si nk gukoresha imashini.Nubwo koperative yacu izifite  ariko ni nkeya cyane  biratugora kuzibona''.

Minisiteri  y'ubuhinzi n'ubworozi  kandi  ivuga ko  nubwo izuba  ryavuye  ari ryinshi  ariko nta kibazo  cy'amapfa  kiragera mu Rwanda, akaba ari nayo mpamvu  hateganyijwe imiganda  mu gihugu hose  yo  gutera ifumbire no kubagara ahantu  hagera amazi bagashobora  kuhira, kugira ngo hazarusheho kuboneka umusaruro  mwiza kandi ushimishije.

Ikomeza gukangurira  kandi abahinzi guhuza ubutaka  kuko birimo inyungu  nyinshi umuntu ku giti cye atabona.

ubwo Minisitiri  Dr Mukeshimana Gerardine  yifatanyaga n'abanyakamonyi mu muganda wo kubagara ibigori

Dr Mukeshimana Gerardine yijeje abahinzi ko hagiye kurebwa uko hakongerwa  imashini  zo kuhira

Min. Dr Mukeshimana  ubwo yaganiraga  n'umufashamyumvire  wahuguwe na RAB

Jeanne