Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yijeje abikorera ubufatanye gukemura imbogamizi bahuye na zo mu imurikagurisha

Amajyepfo: Guverineri Kayitesi  yijeje abikorera  ubufatanye gukemura imbogamizi bahuye na zo  mu imurikagurisha

Kuva  ku itari ya 22 ukuboza  2022 kugeza kuri uyu wa mbere tariki ya kabiri  Mutarama 2023, mu karere ka Muhanga  haberaga  imurikagurishwa  ku rwego  rw’intara  y’ Amajyepfo.

Bamwe  mu bikorera  baryitabiriye,  bavuga  ko  bahuye n’imbogamizi  z’imvura  yaguye iminsi  myinshi  bigatuma  abagura batayitabira. Harimo kandi no kuba yaritabiriwe  n’abantu  bake  ugereranyije  n’abikorera  babarizwa  muri  iyi ntara.

Kubwimana Joseph umwe mu bikorera uhagarariye canal† mu ntara y’Amajyepfo yagize ati’’Kimwe cyo twabangamiwe n’imvura nyinshi yaguye iminsi myinshi, kandi ikagwa  buri  kanya. Turifuza  rero  ko iri murikagurishwa  ryajya ritegurwa  mu matariki meza  atarimo imvura ndetse  rikajya riba  ngarukamwaka kugira  ngo  tujye tuza  kuvoma  ubumenyi  no kubushyira  mu bikorwa’’.

Akomeza  agira ati’’ Hakwiye  kandi  kubaho  uko  iri murikagurisha  ryajya  rimenyekanishwa  haba mu bitangazamakuru  ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Turabizi twese turi mu isi y’ikoranabuhanga. Turifuza  kandi ko iri murikagurisha  ryajya ritumirwamo ba rwiyemezamirimo  benshi  haba abanini  ndetse  n’abatoya’’.

Dr Kubumwe Célestin  perezida  w’ihuriro  ry’abikorera  PSF mu ntara y’Amajyepfo,  avuga  ko koko habaye  imbogamizi  muri  iri murikagurisha  ariko  ngo  bagiye  kubikosora  bafatanyije  n’abayobozi  b’uturere abikorera  baturukamo,  kuko ari  bo bavugizi ba mbere  bafite. 

Ati’’ Tugiye  kubikosora  koko  abitabiriye  bari  bake  bikaba byaratewe  n’imvura  nyinshi  yatumye  ba rwiyemezamirimo  bataza, ndetse  n’irindi  ryaberaga  I Kigali  bigahurirana.’’

Akomeza  agira ati’’ Dufite  abikorera  benshi  baba  abari  mu buhinzi, hari  abafite  inganda  aba  bose  tugiye kubegera  hakiri  kare  dutangire  kubashishikariza kare  kugira  ngo imurikagurisha  ry’ubutaha  rizitabirwe  cyane  nibura  mbere  y’amazi  6 rizakorwa  tuzaba  twaramaze  kubameyesha no kubageraho  bose’’.

Ku ruhande  rw’intara y’Amajyepfo  Kayitesi  Alice  umuyobozi  wayo, yavuze  ko  bigaragara ko  hari  abatarabimenye  bakaba baracikanwe ntibaze kumurika  no kugaragaza  ibyo bakora.

Ati’’ Bahuye n’imbogamizi  y’imvura bigaragara ko ubwo  twayiteguye mu gihe cy’imvura , tuzagerageza kujya tuyishyira mu gihe cy’izuba  ariko bitazahurirana n’imurikagurisha rinini risanzwe ribera mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’izuba. Ikindi ni ukurimenyekanisha cyane ukurikije uko stands barimo  zingana, ubona ko hari  abacikanwe batabashije kubimenya  ngo bameyekanishe ibyo bakora, byaduhaye umukoro  ko tugomba  gufatanya  na PSF n’ abayobozi  b’uturere  tugategura hakiri kare , ku buryo tudategura mu minsi  ya nyuma hakaba hari abacikanwa .’’

Guverineri Kayitesi kandi  akomeza agira ati’’ Ikindi   ni ikijyanye  n’ubushobozi tuzi ko ubushobozi  uturere tugenera iri murikagurisha  ry’intara nabwo butari bwagera ku rwego rwabafasha  gukora  ibikorwa  byose nk’uko babyifuza, nabyo tuzabiganiraho n’ubuyobozi bw’uturere  kuko icyo tugamije  ni ukumenyekanisha  ibikorerwa  mu ntara  kandi  birahari, rero tuzashaka uko twafatanya na PSF mu gukuraho izo mbogamizi  zituma hari abatitabira’’.

Abikorera 70 nibo  bitabiriye iri murikagurisha  ryaberaga  mu ntara y’amajyepfo hakaba hari  harimo rwiyemezamirimo umwe w’umunyamahanga gusa. Rikaba ryaritabiriwe  n’abantu 17200.Icyakora  bamwe  mu bikorera  bakoze  neza bakakira  abantu neza, abahanze udushya  n’ibindi  bakaba bashimiwe  aho bamwe bahawe ibikombe by’ishimwe, abandi  bagahabwa  imidar y’ishimwe.

Bamwe mu bikorera bahawe ibikombe  by'ishimwe by'uburyo bakoze n'uko bakiriye abakiriya muri iri murikagurisha

Abahize abandi bahawe ibikombe ndetse n'imidari y'ishimwe

UWAMBAYINEMA  Marie Jeanne /heza.rw