Miss Mutesi Jolly agiye gufasha Umunyana Shanitah kujyana mu nkiko abateguye Miss East Africa

Miss Mutesi Jolly agiye gufasha Umunyana Shanitah kujyana mu nkiko abateguye Miss East Africa

Visi Perezida w’irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa, Mutesi Jolly, yatangaje ko agiye gufasha Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba ry’iri rushanwa kurega Rena Events bariteguye nyuma yo kutubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye.

Umwaka ugiye kuzura Miss Umunyana Shanitah ataraborana ibihembo yemerewe nk’umukobwa wambitswe ikamba rya Miss East Africa 2021 birimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshya, igura ibihumbi 44 by’amadorali ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iby’iri rushanwa byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko uyu munyarwandakazi akwiye kurenganurwa , abandi bakavuga ko Miss Jolly Mutesi azi ibiri kuba byose akaba yararyumyeho akanga kugira icyo atangaza.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyo kuri Twitter (Space) cyahuje aba bakobwa bombi n’abandi bantu bashakaga kumenya ukuri, Miss Mutesi Jolly yeruye avuga ko agiye gufasha Umunyana Shanitah kurega Rena Events bateguye irushanwa rya Miss East Africa.

Yagize ati “Hari icyo inkiko zisaba kandi ni ibimenyetso, iyo abantu babiri bihurije hamwe hari amasezerano bagirana, kandi hari icyo ayo masezerano asaba, iyo habayeho amakimbirane ni ukugana inkiko, inkiko ziriho kugira ngo zirenganure abarengana.”

Yakomeje agira ati “Ndizera ko bizagenda neza byageze mu babashinzwe kandi bo ubwabo bamwambuye uburenganzira, ntekereza ko na BASATA (Ikigo gishizwe ubuhanzi muri Tanzania) ibizi.”

Miss Mutesi Jolly avuga ko ibyo batangiye bizagenda neza ntakizababuza gutahana ibihembo Umunyana Shanitah yemerewe.

Ati “Abayobozi ba hariya icyo bari bategereje ni ugutanga ikirego kugira ngo umukobwa abashe kubona ibihembo bye, tugiye kurega, hari ikirego kigiye gutangwa turizera ko ubutabera buzadufasha kuko ubuyobozi buradushyigikiye nta kintu mbona cyatubuza kubona imodoka y’umukobwa n’ibindi bihembo yemerewe. ”

Hari abakomeje kwibaza uko Umunyana Shanitah azarega iri rushanwa ry’ubwiza Jolly Mutesi abereye umuyobozi wungirije, kandi akaba ari nawe ugiye kumufasha gutanga ikirego.

Miss Mutesi Jolly yasubije agira ati “Azarega Rena Event kuko ariyo yari ifite uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa rya Miss East Africa na nyirayo ari we Rena Callist ni nawe wagombaga gutanga imodoka nk’uko amasezerano abivuga akaba atarabikora.”

Miss Mutesi Jolly yagarutse ku bantu bamwikomye bavuga ko nawe yatereranye Miss Umunyana Shanitah ntacyo ari kumufasha nka visi perezida w’irushanwa.

Yagize ati “Iyo umuntu atagiye ku mugaragaro ngo avuge ibyo ari gukora ntibivuze ko adakora , nubwo ntacyo nari nagatangaje ariko hari ibyo twari turi gukora, Shanitah nawe arabizi hari ibyo nakoraga hari ibyo twafatanyaga turi babiri .”

“Uyu munsi kuba nababwiye ko dufatanyije muri uru rugendo ntabwo bivuze ko kuva na mbere yaho tutakoranaga, dufite uburyo dutwaramo ibint, namusabye gutanga ikirego , twahoze dukorana kuva na kera twari kumwe ntabwo ibi mbikoze ubungubu, usibye ko abantu nta makuru bari bafite.”

Miss Jolly avuga ko hari byinshi yakoze akitanga kugira ngo aba bakobwa bose bari bitabiriye iri rushanwa babashe kubona amasezerano yabo na Shanitah arimo.

Miss Mutesi Jolly yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike Miss Umunyana Shanitah avuze ko iyo urebye usanga aya marushanwa ntacyo amarira abayitabira ahubwo inyungu zikubirwa n’abayategura.

Andi makuru ahari avuga ko Rena Callist uhagarariye Rena Events yambuwe uburenganzira bwo kongera gutegura iri rushanwa, Jolly Mutesi nka Visi Perezida waryo akaba asigaranye inshingano zo gushaka undi muterankunga bakorana kugira ngo iri rushanwa rikomeze.

Miss Jolly Mutesi yavuze ko ntako batagize uyu mugabo (Rena) waranzwe n’ubunyangamugayo buke ngo ave muri iri rushanwa kuva ryatangira.

Umunyana Shanitah yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss Rwanda 2018 aho yabaye igisonga cya mbere, Miss Supranational yatwaye mu 2019 ndetse na Miss East Africa yatwaye mu 2021.

Miss Mutesi Jolly agiye gufasha Umunyana Shanita kujyana mu nkiko abateguye irushanwa rya Miss East Africa
Miss Umunyana Shanitah avuga ko igihe cyo kwihanganira kubeshywa n'abategura Miss East Africa cyarangiye biteguye kugana inkiko
iVOMO :igihe.com